Zari Hassan [Zari The Boss Lady] wamaze kugera mu Rwanda aho agiye gukorera ibirori bikomeye, yagarutse ku bukwe bwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella yagombaga kwitabira.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Kane, Zari yakiriwe n’abasore b’inkorokoro
bashinzwe umutekano muri The B Lounge, ashyikirizwa indabo n’inkumi zo mu Inzora
Protocol.
Uyu mugore wagombaga kugera ku kibuga cy’indege ku isa ya
saa 10:55 za mu gitondo, ntibyabashije gukunda bishingira ku nkuru yuko mu ijoro
ryacyeye yatewe n’amabandi yitwaje intwaro yanakomerekeje umwe mu bashinzwe
umutekano mu rugo rwe ruherereye muri Uganda.
Yaje gufata rutemikirere yamukuye kuri Entebbe agera
mu Rwanda saa 14:30 z’umugoroba, asohoka mu kibuga cy’indege mu masaha ya saa
cyenda.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda akigera i Kanombe, Zari yasobanuye
ko yizera ko abanya-Kigali ari abanyabirori bityo ko bazagira igitaramo
cy'akataraneka kandi na we yiteguye.
Mu magambo ye yagize ati: ”Ndi hano kunezerwa, nizeye ko
abanyarwanda nabo bakunda gutarama. Ndifuza ko bazaza tugaratama tukishima
umwaka urimo urarangira muze twishime.”
Uyu muherwekazi utunze abarirwa muri Miliyari zisaga 10 Frw, byari byitezwe ko yagombaga kwitabira ubukwe bwa The Ben na Pamella, gusa ntiyabashije kubugaragaramo.
Kuri iyi ngingo Zari ntiyasobanuye neza impamvu, gusa yifurije uyu muhanzi urugo ruhire. Yagize ati: ”Ndabizi ko bagize ubukwe bwiza icyo nabifuriza ni amahirwe masa.”
Zari The Boss Lady ni inshuti y’igihe kirekire y’umuhanzi
The Ben. Mu bihe bitandukanye, uyu mugore na we yagiye agaragara mu mashusho
yishimira ibihangano by’uyu muhanzi.
Ubukwe bwa The Ben bwabaye kuwa 23 Ukuboza 2023, wari umunsi w’amateka mu myidagaduro nyarwanda imaze amezi atari macye itigiswa n’inkuru z’urudaca zivuga kuri ubu bukwe n’udushya twabwo.
Zari yavuze ko azi ko The Ben inshuti ye y'igihe kirere yagize ubukwe bwiza amwifuriza urugo rwiza
Amasaha arabarirwa ku ntoki ibirori bya 'Zari All White Party' bikarimbanya muri The Wave Lounge
Yaherukaga gutaramira muri Kampala aho yavuze ko iteka ibirori bye bijya kuba amatike yashize kandi yizeye ko no mu Rwanda ari ko bizagenda
Inkumi zo muri Inzora Protocol zakiranye ikaze Zari The Boss Lady ubwo yasesekaraga mu Rwanda
Zari nubwo atabashije kugera mu bukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze igihe baziranye yamwifurije ibyiza mu rugendo rushya yatangiye
AMAFOTO: Ngabo Serge/inyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO