RURA
Kigali

Umukinnyi wa filime Lee Sun-Kyun yitabye Imana yiyahuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2023 10:05
0


Icyamamare muri Sinema, Lee Sun-Kyun, ukomoka muri Koreya y'Epfo wamamaye muri filime yakinnye yitwa 'Parasite'. Mu ijoro ryakeye yasanzwe mu rugo iwe yitabye Imana azize kwiyahura. Yapfuye afite imyaka 48 y'amavuko.



Umukinnyi wa filime Lee Sun-Kyun uri mu bakomoka muri Koreya y'Epfo babashije no kubaka izina muri Hollywood, yashenguye imitima ya benshi byumwihariko abafana be n'umuryango we nyuma y'uko bitangajwe ko yapfuye yiyahuye.

Mu ijoro ryatambutse nibwo Lee Sun-Kyun yasanzwe mu rugo iwe mu mujyi wa Seoul, yamaze gushiramo umwuka. Umugore we Jeon Hye-Jin niwe wahamagaye polisi nyuma yo kubona urwandiko umugabo we yasize amwandikiye amusezera.

Umukinnyi wa  filime Lee Sun-Kyun yitabye Imana yiyahuye

The Guardian yatangaje ko urwo rwandiko rwasezeraga ku mugore we rwashyikirijwe Polisi y'uyu mujyi. Ibyo yanditse byagizwe ibanga uretse kuba hatangajwe ko mu byo yanditse yasabye imbabazi umugore we.

Iruhande rwaho yapfiriye hasanzwe agacupa karimo uburozi bwa 'Carbon Monoxide'. Hari kandi akapfunyika k'imyambi nk'uko ibinyamakuru byo muri Koreya y'Epfo byabitangaje. Mbere yo kwitaba Imana, ku itariki 23 Ukuboza, Lee yari yatawe muri yombi azira gusanganywa ikiyobyabwenge cya 'Cocaine' mu mudoka ye.

Lee Sun-Kyun yitabye Imana yaramaze iminsi micye atawe muri yombi azira ibiyobyabwenge

Uyu mukinnyi wa filime kandi yarasanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge cyane dore ko mu 2021 yafunzwe amezi 8 azira gufatanywa ibiyobyabwenge. Mu 2022 nabwo yafunzwe azira urugomo nyuma yo kurwana ku mugaragaro agakomeretsa mugenzi we.

The Guardian yakomeje itangaza ko Lee Sun-Kyun yakunze kurangwa n'ifungwa azira ibiyobyabwenge ndetse ko ari mu bakinnyi ba filime beza muri Koreya y'Epfo gusa akaba yaricaga izina rye bitewe n'imyitwarire ye.

Apfuye afite imyaka 48, asize abana babiri hamwe n'umugore

Lee Sun-Kyun witabye Imana yiyahuye afite imyaka 48 y'amavuko, yatangiye gukina filime mu 2001 nyuma yo kurangiza amashuri muri kaminuza ya Korea National University of Arts. Yahise akina muri filime y'uruhererekane yitwa 'Lovers' yatumye amenyekana byihuse. Mu 2019 Lee yakinnye muri filime yitwa 'Parasite' yanamuhesheje igihembo cya 'Oscar Award'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND