Abantu bafite ubumuga bwo kutabona n'abarimu babo bagaragaza ko hari inzitizi zibabuza kwiga bakagera ku bumenyi bifuza.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona rya G.s HVP Gatagara riherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, bagaragaza ko bifuza kwiga neza ndetse bakaba bafite intumbero yo kwiga muri Kaminuza ariko bakavuga ko babangamirwa no kutabona ibikoresho bihagije bifashisha mu kwiga amasomo bigishwa hifashishijwe inyandikire yihariye .
Abanyeshuri baganiriye na InyaRwanda.com ubwo twabasanga mu ishuri rya G.S HVP Gatagara Rwamagana mu cyumweru gishize nyuma yo kurangiza ibizamini by'igihembwe cya mbere , bavuze ko biga bafite intego yo kubona amanota meza ku buryo banakomeza muri Kaminuza bahawe buruse.
Tuyisenge Marie Louise ni umunyeshuri wiga G.S HVP Gatagara Rwamagana urimo kwitegura gukora ibizamini bya Leta.
Tuyisenge Marie Louise, wiga mu mwaka wa Gatandatu muri G.S HVP Gatagara Rwamagana,yabwiye InyaRwanda.com ko kuba ibikoresho bakoresha bidahagije bishobora gutuma batagera ku ntego zabo gutsinda neza mu bizamini bya Leta .
Yagize "Ikigo cyacu kiradukunda ndetse abayobozi bacu bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo twige neza ariko biratugora kwiga kugira ngo tuzagere ku ntego yo kubona amanota yo kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda kubera kutagira ibikoresho bihagije dukoresha mu kwiga ."
Tuyisenge yakomeje asaba ko ikigo cyabo cyahabwa mudasobwa zihagije zibafasha kwiga isomo ry'ikoranabuhanga zikavafasha no kongera ubumenyi ntibasigare inyuma .
Agira ati" Turacyafite imbogamizi mu bijyanye no kwiga ikorabunahanga ndetse no gusoma ibintu byadufasha kongera ubumenyi biboneka kuri interineti ( Internet) hano mu kigo imashini zihari ntizihagije ku buryo abanyeshuri bazigiraho bose .Tukaba dusaba ko ikigo cyacu cyahabwa imashini (Computers) zihagije ndetse tukajya tubona impapuro twigiraho zihagije ."
Umwarimu wigisha muri G.S HVP Gatagara Rwamagana,Mukarubuga Thacienne aganira na InyaRwanda.com yagaragaje ko mu burezi bw'Abantu bafite ubumuga bwo kutabona harimo ibibazo byinshi bidindiza Iterambere ry'uburezi bwabo .
Yagize ati" Abana twigisha baracyafite ibibazo byinshi bibangamira imyigire yabo ,hari abana baturuka mu miryango ikennye baza kwiga batinze ugasanga bigorana gufata abandi bahagereye igihe , ababyeyi bamwe ntibakurikirana abana babo uko bikwiye .Ibindi bibazo ni ibikoresho bahabwa biba bisaba ko babonera ku gihe kuko uburyo biga bisaba umwarimu kwegera buri mwana mu gihe abana babona ubasobanurira bareba ibyo barimo kwiga ."
Mukarubuga yunzemo ati"Abana ubona bafite ubushake bwo kwiga ariko ibikoresho bihagije bifashisha nko mu ikorabuhanga biracyari bike ahubwo bafashijwe bikaboneka tubona byazamura imitsindire yabo kuko baba bakeneye nko kugira ibintu bamenya babikuye kuri murandasi ariko bakabura uko bayigeraho kubera ikibazo cy'ibikoresho by'ikoranabuhanga."
Umwe mu bize ishuri rya G.S HVP Gatagara Rwamagana,Ndayisenga Gerald aganira na InyaRwanda yavuze ko bitorohera abarangiza muri iryo shuri gukomeza amasomo muri Kaminuza kubera imbogamizi bahura nazo mu gihe barimo kwitegura ibizamini.
Yagize ati" Abanyeshuri biga hano baba ari abahanga kuko impamyabumenyi barazibona ndetse bakabona n'amanota yo kujya muri Kaminuza ariko ntibiborohere kuzigamo.
Yagize Ati " Ubundi muri iki gihe kuba utarize kaminuza ntibyoroha kubona akazi ariko twebwe nubwo dutsinda tukabona amanota atwemerera gukomeza muri Kaminuza ntidushobora kuzigamo bitewe n'ubushobozi buke kandi kaminuza zigenga zikaba zidashobora gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kwigamo bitewe n'ibikoresho biba bikenewe ."
Ndayisenga Gerald warangije amashuri yisumbuye 2017 ubu yigisha indirimbo abanyeshuri bo muri Chorale ya G.S HVP Gatagara Rwamagana.
Ndayisenga yakomeje ati"Ubundi amanota ahesha abantu buruse muri kaminuza ya Leta ni amwe ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona n'ababona . Twasabaga ko mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ubumenyi bwatuma twibeshaho , ababishinzwe batworohereza bakajya bashyiramo umwihariko bitewe n'inzitizi ziba mu myigire y'abantu bafite ubumuga bwo kutabona "
Ndayisenga nawe avuga ko ibikoresho bidahagije ari imwe mu mbogamizi zituma Uburezi bw'abantu bafite ubumuga bwo kutabona budindira .
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko ibyo bibazo bibangamiye imyigire y'abantu bafite ubumuga bizamenyeshwa abashinzwe kubafasha kubona ibikoresho nk'uko bisanzwe bikorwa.
Yagize Ati" Ibibazo nk'ibyo bibangamiye abantu bafite ubumuga iyo bigaragaye twegera inzego zibishinzwe tukabakorera ubuvugizi noneho bigashyirwa mu Ngengo y'Imari, ibijyanye n'ibikoresho bakeneye icya mbere ni ukubasura tukareba ibikenewe ibyo aribyo noneho abashinzwe kubikemura bakabishyira mu ingengo y'Imari mu gihe bazaba barimo gutegura igenamigambi ."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba.
Ndayisaba yakomeje avuga ibikorwa bikoreshwa mu mashuri yigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona babihabwa binyuze nzego zishinzwe Uburezi ariko ko n' abayobozi mu Nzego z'ibanze bagomba kugira uruhare mu gufasha ishuri kubona ibikoresho bakeneye kugira ngo bahabwe Uburezi bufite ireme .
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB cyemeza ko hari intambwe yatewe mu guteza imbere Uburezi budaheza akaba ariyo mpamvu ababyeyi bahinduye imyumvire bakohereza abana bafite ubumuga mu mashuri nk'uko byemezwa na Mukayigire Julienne umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri REB .Avuga ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kubona Uburezi bufite ireme hashyizweho integanyigisho n'abarimu batangiye kwiga mu mashami nderabarezi ibijyanye no kwigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu mashuri ndetse hanakozwe ibitabo binyuranye bifasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Mukayigire Julienne yakomeje avuga ko ikibazo cy'ibikoresho birimo za mudasobwa mu mashuri yigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona, bakizi ndetse batangiye kugishakira umuti.
Yagize ati" Ingamba dufite turimo gushaka ukuntu tubagurira ibikoresho bigezweho ,tuzabagurira imashini zigezweho Rwiyemezamirimo nabizana tuzabisaranganya mu mashuri yigisha Abantu bafite ubumuga bwo kutabona.Abafite ubumuga bwo kutabona baba bakeneye imashini zirimo porogaramu zibafasha gusoma no kwandika."
Politike y'Uburezi budaheza iteganya ko abana bose bagomba guhabwa Uburezi bufite ireme kandi ku buryo bungana .Intego Nyamukuru ya politike y'Uburezi ni uguha abanyarwanda ubumenyi n'ubushobozi bushingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza bijyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ndetse bujyanye n'igihe.
Icyerekezo cya politike y'Uburezi ni uko bwaba inkingi ya Mwamba n'umusimburo w'iterambere n'imibereho myiza y'abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi n'ubumenyi ngiro ndetse n'ubushobozi byubakiye Ku ndangagaciro Nyarwanda.
Nk'uko tubikesha ubuyobozi bwa G.S HVP Gatagara Rwamagana abana biga muri iryo shuri batsinda mu buryo bushimishije nko mwaka wa 2020/2021 , Abanyeshuri mu banyeshuri 18 barangije amashuri yisumbuye 16 nibo batsinze hatsindwa babiri Kandi icyo gihe babiri bujuje 73/73 ,mu mwaka wa 2021/2022 abanyeshuri bose bakoze ikizamini baratsinze babiri babonye 60/60 naho abandi 6 muribo nabo babonye amanota ari hejuru ya 50.Mu mwaka w'amashuri 2022/2023 mu banyeshuri 18 bakoze ikizamini hatsinzwe umwe .
Amakuru InyaRwanda ikesha bamwe babashije kwiga kaminuza bafite ubumuga bwo kutabona ni uko ababashaka kubona amanota yemerera umuntu gukomeza muri kaminuza abantu bafite ubumuga bwo kutabona bahabwaga amahirwe yo gukomeza muri kaminuza iyo babaga batsinze neza ,mu gihe muri iki gihe bitoroha kuko hatangwa buruse harebwe busabe bwa rusange .
Ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ryo muri Kanama 2022 ryakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iburarushamibare , ryagaragaje ko mu bantu bafite ubumuga 391,775, abagera kuri 34 ,9 % ntibigeze biga amashuri nibura ,52 ,6 nibo bize amashuri abanza ,abagera kuri 3,7 bize icyiciro cya Kabiri cy'amashuri yisumbuye,mu gihe abarangije icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bangana na 5.5% mu gihe Abantu bafite ubumuga bize muri kaminuza bangana 1.4 % .
Tuyisenge Marie Louise avuga ko ibikoresho bakoresha biga bidahagije.
Gerald yabonye amanota amwemerera kwiga Kaminuza ariko ntiyabona buruse arasaba ko Abantu bafite ubumuga bwo kutabona boroherezwa kwiga kaminuza.
TANGA IGITECYEREZO