Kigali

Umuyobozi mushya w'Umujyi wa Kigali yagiranye ibiganiro n'Abayobozi ba AS Kigali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/12/2023 15:04
0


Umuyobozi mushya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, uheruka gusimbura Rubingisa Paudance wagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba AS Kigali barebera hamwe ibintu bitandukanye birimo n'ibibazo iyi kipe imaranye iminsi.



Ikipe ya AS Kigali ni imwe mu makipe atarigeze ahirwa mu mikino y'igice kibanza cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda bijyanye n'uko ihagaze kugeza ubu aho iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n'amanota 15.

Byatewe n'ikibazo cy'amikoro aho umujyi wa Kigali wagabanyije amafaranga wayihaga ndetse yarangiza ikanatakaza abakinnyi benshi bakomeye ntibone uburyo bwo kuyisumbuza. 

Usibye ibyo kandi, iyi kipe ya AS Kigali n'abo ifite kubahemba ni ikibazo ari byo byanatumye bamwe mu bayobozi bayiyiboraga barimo na Perezida Shema Fabrice bafashe umwanzuro wo kwegura.

Mu rwego rwo gushakira umuti ibi bibazo biri mu ikipe y'Abanyamujyi, kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yahuye n'abayiyobora, barebera hamwe uko ikipe ihagaze, impande zombi ziganira ku ngamba zo gukemura ibibazo biyirimo no kongera umusaruro wifuzwa (Intsinzi).

Muri aba bayobozi ba AS Kigali hari harimo na Shema Fabrice weguye ku mwanya wo kuyibera Perezida, ibintu bihita bishimangira amakuru avuga ko ashobora kongera gusubira kuri uyu mwanya.

Ibi bibaye nyuma yuko ku munsi kuwa Mbere Shema Fabrice yari yahaye abakinnyi n'abandi bakozi ba AS Kigali miliyoni 5 Frw mu rwego rwo kubaha Noheri.


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ari kumwe n'abayobozi ba AS Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND