Rocky Kimomo yongeye gukora indirimbo yahurijemo abasitari batandukanye biganjemo abo muri kompanyi ye ikora ubucuruzi bushingiye ku myidagaduro.
Indirimbo yitwa ‘Pressure’ wumvise neza ubutumwa
ishingiyeho nubwo gufasha abantu kubyina no kwishima.
Amashusho yayo akozwe nk'ayo mu bihugu byateye imbere aho
abakobwa babakaraga umubyimba mu myambaro izwi nka ‘Bikini’.
Ariko aba basore n’inkumi baba baririmba muri iyi ndirimbo bagenda
babatereraho amafaranga.
Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze nyuma y’iyo yaherukaga
guhurizamo Sean Brizz na Fireman yise ‘Umutima w’Umusirikare’.
Mu busanzwe kandi ajya agira n’abahanzi areberera inyungu
kuri ubu aheruka gutangaza uwitwa RunUp.
Yakoranyeho kandi na Papa Cyangwe igihe kitari gito baje
gutandukana.
Rocky Kimomo ari mu basobanuzi ba filimi bamaze
kwigwizaho igikundiro akagira kandi n’abakunda uburyo akoramo ibyegeranyo
agenda anyuza kuri Youtube.
Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’abarimo DJ Briane, Junior
Rumaga, Kadaffi Pro, Dumba, Savimbi, Microjeni na Sean Brizz.
Ikaba yaratunganijwe mu na Ayo Rush amajwi yayo
ayungururwa na Bob Pro.
Mu gihe mu buryo bw’amashusho yakozwe Jakob Legacy
wunganiwe na Sun B na Directo C.
Uretse inkumi nyinshi n’abasore bayigaragaramo, Fatakumavuta na Miss Muyango nabo bari mubayirimo.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'PRESSURE'
Rocky Kimomo mu bihe bitandukanye agenda ahuriza abahanzi mu ndirimbo na filime
TANGA IGITECYEREZO