Umuhanzi ndetse akaba n'inshuti ikomeye ya The Ben, Rema Namakula, ukorera muzika muri Uganda ndetse banakoranye indirimbo bise 'This Is Love' yageze mu Rwanda aho yari yitabiriye ubukwe bwa mucuti we, The Ben, asanga bwarangiye.
Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza 2023, ukaba wari umunsi w'ibyishimo ku bakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Wari umunsi ukomeye ku ruhande rwa The Ben na Pamella ndetse n'imiryango yabo nk'uko akamwenyu kagaragaraga ku maso yabo.
Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n'ibyamamare mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye yaba mu muziki, muri Filime ndetse n'abayobozi bakomeye. Ntabwo byatunguranye kuko n'ubundi byari byitezwe ko ubu bukwe buri butahwe n'ibyamamare bikomeye ndetse n'abajejeta faranga muri rusange.
Gusa ariko muri ubu bukwe, hari bamwe bari bitezwe kubutaha ariko batabashije kuhagera kubera impamvu zitandukanye bagiye basobanura; twavuga nka Meddy watanze ubusobanuro ku mpamvu ataje, hakaza Tiwa Savage na Diamond Platnumz nabo batabshije kuhagera kandi byari byitezwe ko bari buhagere.
Uwitwa Rema Namakula nawe habuze gato cyane ngo asange umunsi w'ibyishimo warangiye. Uyu muhanzikazi wari witeguye kuza mu Rwanda mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana hagati y'aba bombi, indege yari kumuzana imukuye muri Uganda yaje kumusiga. Nyuma yaje gufata indi ariko agera mu Rwanda ubukwe bwarangiye hanyuma ahita yerekeza aho ibirori byari bigiye gukomereza muri Convention Center.
Rema Namakula yasanze ubukwe bwa The Ben bwarangiye ahita akomereka muri Kigali Convention Center, aho ibirori byari bigiye gukomereza
Ubukwe bwa The Ben na Pamella bwari bubereye ijisho cyane
Reba indirimbo Rema Namakula na The Ben 'This Is Love'
TANGA IGITECYEREZO