Umuherwekazi w'icyamamare, Oprah Winfrey, umaze imyaka 35 abanye neza n'umugabo we Stedman Graham, yahishuye ikintu cy'ingenzi cyatumye babasha kumarana iki gihe cyose ndetse avuga ko ari ikintu abagore benshi basuzugura.
Oprah Winfrey uyoboye abiraburakazi bakize ku Isi n'umutungo wa Miliyari 2.8 z'Amadolari, yagarutse ku mubano we n'umugabo we Stedman Graham nyuma yaho bashyizwe ku rutonde rwa Couples 10 z'ibyamamare birambanye muri Hollywood.
Ubwo Oprah Winfrey yaganiraga n'ikinyamakuru People Magazine, yabajijwe ibanga ryatumye we n'umugabo we barambana kandi bakabana neza mu myaka 35 bamaranye. Mu gusubiza, uyu muherwekazi yavuze ko mu byukuri icyatumye barambana ari ibintu byinshi gusa ngo kuri we hari kimwe kigenzi cyafashije umubano wabo.
Oprah Winfrey yavuze ikintu kigenzi cyakomeje urugo rwe n'umugabo we bamaranye imyaka 35
Asa nkutera urwenya, Oprah Winfrey yagize ati: ''Murabizi ko kugera ku mutima w'umugabo ubanza kunyura ku gifu cye. Nanjye rero ibyo nkora byose mbanza kwita ku gifu cy'umugabo wanjye. Kuva twamenyana twajyaga dusohoka akanga kurya muri resitora kubera ko akunda ibiryo byo mu rugo. Kuva nabibona nahise niyemeza ko nzajya mutekera buri munsi''.
Oprah yavuze ko 'Gutekera umugabo we buri munsi' byatumye barushaho gukundana
Yakomeje agira ati: ''Nubwo naba mpuze bigeze he, nubwo naba mfite izindi gahunda zihutirwa, mbere yo kuva mu rugo mbanza gutekera umugabo wanjye. Ntanarimwe ararya ibiryo byatetswe n'umukozi mu rugo rwacu. Niyo twagize ahantu mu minsi mikuru mba nziko nitugera mu rugo mukorera ibyo kurya byihuse''.
Oprah Winfrey yagize ati: ''Abagore benshi ntabwo baha agaciro ibyo abagabo babo barya, ntabwo babyitaho cyane cyangwa bite ku kuba babatekera. Bamwe babihariye abakozi cyangwa aba 'Chef' babatekera kuburyo usanga umugabo we amara igihe atekerwa n'abandi. Njyewe rero niyemeje kujya ntekera umugabo wanjye buri munsi kuko nziko aribyo akunda. Nibwo buryo bwo kumwereka ko mukunda''.
Oprah wanenze abagore badatekera abagabo babo, yavuze ko we afata amasaha abiri yo gutekera umugabo we buri munsi
Yavuze kandi ko kuba atekera umugabo we buri munsi byakomeje umubano wabo agira ati: ''Byatumye umubano wacu ukomera kuko buri munsi muha amasaha abiri yo kumutekera tugasangira. Arabizi ko aribwo buryo bwanjye bwo kumwereka urukundo kandi nawe afite ubundi buryo nawe anyereka ko ankunda. Kuba abiha agaciro rero byatumye urukundo rwacu rudasubira inyuma mu myaka tumaranye''.
Imyaka 35 irashize Oprah Winfrey abanye neza n'umugabo we Stedman Graham
Oprah Winfrey w'imyaka 69 hamwe n'umugabo we Stedman Graham w'imyaka 72, bamaranye imyaka 35 babana kuva mu 1986 kugeza ubu. Urugo rwabo ruherutse gushyirwa mu ngo 10 z'ibyamamare byo muri Amerika birambanye bimaranye imyaka irenga 25.
TANGA IGITECYEREZO