Kigali

Selena Gomez wabonye umukunzi mushya yahishuye ibintu 2 yifuza mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/12/2023 14:12
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Selena Gomez, uherutse kwerekana umukunzi we mushya Benny Blanco, yatangaje ibintu bibiri yifuza mu rukundo ndetse anahishura igihe amaranye n'uyu musore.



Selena Gomez, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ubucuruzi, amaze iminsi agarukwaho cyane nyuma yaho yerekaniye umukunzi we mushya witwa Benny Blanco utunganya umuziki nyuma y'igihe kinini cyari gishize uyu muhanzikazi ntamukunzi afite.

Mu kiganiro Selena Gomez yagiranye n'ikinyamakuru Vogue Mexico, yagarutse ku mubano we mushya na Benny Blanco ndetse ahishura igihe bamaranye. Yagize ati: 'Tumaranye amezi atandatu dukundana ariko mbere hose twahoze turi inshuti zisanzwe''.

Selena Gomez na Benny Blanco bamaranye amezi atandatu mu rukundo

Abajijwe ibyo yiteze mu mubano mushya wabo, Selena Gomez yavuze ko ntacyo yiteze ahubwo ko afite ibintu bibiri yifuza kubona mu rukundo. Yasubije ati: 'Ntabwo jya mu rukundo mfite ibyo niteze kuko akensh iyo bigenze gutyo nibwo umuntu ababazwa n'urukundo abuze ibyo yari yiteze''.

Gomez yavuze ibintu bibiri yifuza mu rukundo nyuma yo kubona umukunzi mushya

Selena Gomez w'imyaka 31 yakomeje agira ati: ''Ahubwo njye mfite ibintu bibiri nshaka mu rukundo. Icya mbere kuri njye ni ukubahana hagati yanjye n'umukunzi wanjye. Icya kabiri ni uko umukunzi wanjye agomba guha agaciro ibyuyumviro byanjye. Kuva kera kugeza n'ubu ibyo bintu nibyo mba nshaka mu rukundo''.

Ikinyotero cy'urukundo ni cyose kuri Selena Gomez n'umukunzi

Uyu muhanzikazi atangaje ibi, nyuma yaho yibasiwe kumbuga nkoranyambaga anengwa ko iyo bigeze ku guhitamo umukunzi ahitamo nabi ndetse banamugayira ko Benny Blanco bari gukundana yahoze ari inshuti ya Justin Bieber bakanyujijeho mu rukundo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND