Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana “Reverence Worship Team” rikorera umurimo w’Imana mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Paruwasi ya Kicukiro ryifurije abantu bose Noheli Nziza mu ndirimbo “Inkuru y’Agakiza” yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 21/12/2023.
Ni indirimbo izafasha abizera Yesu Kristo kwishimira agakiza kaje mu isi ubwo Yesu yavukaga kugira ngo akize abantu rupfu rw’Iteka abage ubugingo buhoraho.
Umuyobozi wa Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo Frederic, avuga ko iyi ari mpano iri tsinda ritanze yo kwifuriza abantu bose Noheli nziza, akanashimira Imana yabashoboje gukora iyi ndirimbo ikaba isohotse mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe Noheli.
“Iyi ndirimbo tuyimaranye imyaka igera kuri itanu, twagiye tugambirira kenshi kuyitunganya ariko tugahura n’imbogamizi. Uyu munsi turashima Imana ko uyu mwaka yadushoboje kuyitunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho;
Kugira ngo twe gukomeza gufashwa nayo twenyine, ahubwo tuyisangize n’abizera bo mu isi yose kugira ngo bajye bayumva bongere kunezererwa Agakiza twahawe na Yesu Kristo. Twifurije Noheli Nziza abazumva iyi ndirimbo aho bari hose ku isi”.
Uyu muyobozi kandi ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. Ati: “ Gutunganya indirimbo bisaba ubushobozi bwinshi. Ndashimira ubuyobozi bw’itorero, Paruwasi yacu uburyo butuba hafi, bukadutera inkunga kugira ngo tugere ku bikorwa nk’ibi.
Ndashimira n’abandi bose bakomeje kudushyigikra mu buryo ubw’aribwo bwose butuma dushobora gutunganya indirimbo, kuko nicyo twiyemehe gufasha isi yose kuramya Imana binyuze mu ndirimbo".
Iyi ndirimbo “Inkuru y’Agakiza” yanditswe ishingiye ku byanditswe byera biboneka muri Luka 2:14 “Mu ijru icyubahiro kibe ciy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
Amajwi n’umuziki by’iyi ndirimbo byakozwe na Fabrice Nzeyimana, umenyerewe cyane mu gutunganya indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu Burundi mu gihe amashusho yayo yatunganijwe na Musinga.
Hari hashize ibyumweru bitatu, Reverence Worship Team ishyize hanze indi ndirimbo yiswe “Muri Kristo Yesu” yageze kuri Youtube tariki 26/11/2023. "Inkuru y’Agakiza" ni indirimbo ya gatanu iri tsinda rishyize hanze mu myaka ibiri ishize.
REBA INDIRIMBO YABO NSHYA "INKURU Y'AGAKIZA"
Aba baririmbyi bamaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo byomora
Gukora umuziki w'umwimerere kandi wuje ubutumwa bugera benshi ku nyota nibyo bashyize imbere
TANGA IGITECYEREZO