Umuraperi w’icyamamare, Kanye West Ye, yamaze gushyira ku isoko inzu y’umuturirwa afite mu gace ka Malibu i California. Iyi nzu akaba ari kuyigurisha Miliyoni 53 z’Amadolari mu gihe yari yayiguze Miliyoni 57 ni ukuvuga asaga Miliyari 57 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Kanye West Ye, umuraperi w’umuherwe uri kwitegura kumurika album nshya yise ‘Vultures’ mbere y’uko 2023 irangira, ubu yamaze no gushyira ku isoko imwe mu nzu ze. Iyi nzu y’umuturirwa ari kugurisha iherereye mu gace ka Malibu hafi y’amazi I Calfornia.
Igiciro cyayo kikaba kiri hejuru dore ko nayo ubwayo iri mu bwoko bw’amazu ahenze azwi nka ‘Mansion’. Igiciro cy’iyi nzu yakataraboneka ya Ye ni Miliyoni 53 z’Amadolari. TMZ yatangaje ko agiye kuyihombaho Miliyoni 4 kuko ubwo yayiguraga mu 2021 yayiguze miliyoni 57 z’amadolari.
Kanye West yashyize ku isoko umuturirwa we kuri Miliyoni 53 z'amadolari
TMZ yakomeje ivuga ko iyi nzu kuva Kanye West yayigura yamubereye ibibazo dore ko anaherutse kujyana mu nkiko kompanyi yari yahaye akazi ko kuyivugurura ayirega ko itigeze ishyira mu bikorwa ibyo bumvikanye ahubwo yasenye ikananirwa kongera kuyubaka ngo bayivugurure nk’uko yabyifuzaga.
Mbere na nyuma y'uko Ye aguze iyi nyubako akayiha kompanyi iyivugurura bikarangira itabikoze
Kugeza ubu iyi nzu Ye ari kugurisha miliyoni 53 z’amadolari, yayishyize mu biganza by’umuherwe Jason Oppenheim umenyerewe mu kugurisha no kugurira abasitari amazu ndetse akaba anabicisha mu kiganiro cyitwa ‘Selling Sunset’ kinyura kuri Netflix.
Jason Oppenheim niwe Ye yahaye ikiraka cyo kumushakira umukiriya ugura uyu muturirwa we
Jason Oppenheim yatangarije TMZ ko kompanyi ye 'The Oppenheim Group' ariyo iri gushakira umukiriya inzu ya Ye kandi ko ibijyanye no kumushaka hamwe no kongera kubaka iyi nzu bushya byose bizanyura mu kiganiro cye ku buryo abafite amatsiko yo kureba neza uburyo uyu mutirirwa wa Ye wubatse bazashira amatsiko.
TANGA IGITECYEREZO