Kigali

Fresh Kid yashimye Jose Chameleone basubiranyemo 'Kipepeo'-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/12/2023 15:16
0


Fresh Kid uri mu bahanzi bamaze gushinga imizi ku myaka mike, yasubiranyemo indirimbo na Jose Chameleone afatiraho urugero.



Mu myaka ishize umuziki wa Uganda wari hejuru cyane mu karere, icyo gihe Jose Chameleone yafatwaga nk'umwami muri Uganda ibintu bitahindutse cyane kuko ntaho ibigwi bye byagiye.

Ibi bituma abamufatiraho urugero ari benshi barimo na Fresh Kid wakuze amufana , ubu bakaba bamaze gusubiranamo indirimbo 'Kipepeo'.

Fresh Kid yashimye byimazeyo Chameleone ati"Munyumve neza ndamushima kuba yarampaye amahirwe yo gusubiranamo indirimbo na we,ni inshuti yanjye kandi ndamukunda."

Indirimbo Kipepeo imaze imyaka ikabakaba 20 isohotse iyo Fresh Kid yasubiranyemo na Chameleone ikaba imaze amasaha make isohotse.

Fresh Kid yabonye izuba mu mwaka wa 2012 afite imyaka 11 mu gihe Chameleone we afite imyaka 44,akaba amaze imyaka igera 30 atangiye byeruye umuziki.

Indirimbo ya Jose Chameleone, Kipepeo basubiranyemo yagiye hanze bwa mbere muri 2005, bivuze ko Fresh Kid yari ataranavuka kuyisubiranamo bikaba bisobanuye byinshi kuri uyu muhanzi w'umwana muto no kuri ejo hazaza h'umuziki we.Jose Chameleone amaze imyaka irenga 30 akora umuziki indirimbo yasubiranyemo na Fresh Kid imaze ikabakaba 20Fresh Kid yashimye Jose Chameleone wemeye ko basubiranamo indirimbo

">Kipepeo yaciye ibintu muri za 2005

">

Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND