Kigali

Amagare: Ikipe y’Igihugu yageze mu mwiherero utangira urugendo rwa Tour du Rwanda 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/12/2023 7:34
0


Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yatangiye umwiherero wo kwitegura amasiganwa y’umwaka utaha ihereye ku isiganwa rya Tour of Sharjah rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bakazahava bakurikizaho Tour du Tour du Rwanda 2024.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo FERWACY yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 11 umutoza David Louvet yatangiranye umuherero utegura irushanwa rya Tour of Sharjah rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abakinnyi bitabiriye umwiherero ni: Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Uwiduhaye Mike na Munyaneza Didier bakinira Benediction; hakaba Niyonkuru Samuel na Muhazi Eric bakinira Team Amani; Byukusenge Patrick na Tuyizere Etienne bakinira Java-Inovotec kongeraho Nkundabera Eric wa Les Amis Sportifs na Nsengiyumva Shemu ukinira May Stars.

Ikipe y'igihugu yatangiye umwiherero utegura amarushanwa y'umwaka w'imikino 2023-24 harimo na Tour du Rwanda 

Uyu mwiherero watangiye tariki 18 Ukuboza, ukazagera tariki 24, aho abakinnyi bazahita bafata indege. Iri siganwa rikaba rizamara iminsi 5, aho rizatangira tariki 27 kugera 31 Ukuboza uyu mwaka. Abakinnyi twavuze haruguru, abenshi muribo nibo bazakina Tour du Rwanda bakinira Team Rwanda.

Abakinnyi bari mu mwiherero 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND