Kigali

Gad yavuze ibanga yakoresheje mu gutungaya amashusho ya 'Fou De Toi'- VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/12/2023 16:59
0


Gad yahishuye inkuru yihariye ku ikorwa ry'amashusho y'indirimbo 'Fou De Toi' ya Element yahuriyemo na Bruce Melodie na Ross Kana iri muri muri zimwe zigaragaramo abantu benshi.



Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na Gad,yasobanuye uko yinjiye mu gutunganya amashusho y'indirimbo bivuye kuri Clement Ishimwe nyiri Kina Music none ubu akaba akomeje kuba umwe mu baza imbere banegukana ibihembo.

Yatangiye agaruka ku buryo yatangiye gukora amashusho y'indirimbo ati"Ni ibintu natangiye mu mwaka ushize." 

Avuga ko ariko yatangiye gukora amashusho hambere ati"Gutangira gukora amashusho kera gusa sinakoraga umuziki,abantu benshi nakoraga ibijyanye n'amashusho y'ubukwe."

Yongeraho ati"Nyuma nibwo naje guhura na Clement  Kina Music anyinjiza mu gukora umuziki."

Kugeza ubu Gad amaze kwegukana ibihembo bitandukanye nka Video Director w'umwaka birimo Isango na Muzika ebyiri, The Choice n'icya  Kalisimbi.

Zimwe mu ndirimbo uyu musore amaze gutunganya harimo Jaja ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana hakaza kandi indirimbo Suwejo ya Yago, iri no muzamuhaye umusaruro uri hejuru ati"Gukorera umuntu nka Yago byatumye ibintu bihita bizamuka."

Ku ndirimbo 'Fou De Toi' bigaragara ko yafashe umwanya,yavuze ko igitecyerezo cyose cyari icye ati"Njyewe, ninjye wahawe akazi ko kuyikora gusa narimfite itsinda rigari ariko igitekerezo cyari icyanjye kugenda hariya, kwambara kuriya kuba ba Bruce bagomba kugenda gutya."

Asaba abakunzi b'umuziki nyarwanda gukomeza kumushyigikira haba hari n'ibitagenda bakaba bamukebura kugira akomeza kwiyubaka, anubaka ibyo akunda gutunganya amashusho afite umwihariko.

KANDA HANO UREBE 'FOU DE TOI' IRI MUZAMASHUSHO YAYO YATUNGANIJWE NA GAD

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA GAD

">

Element akomeje guhirwa n'umuziki yaba mu kuwutunganya mu buryo bw'amajwi ndetse nk'umuhanziGad yasobanuye ko Ishimwe Clement ari we wamwinjije mu gutunganya amashusho y'indirimbo 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND