RFL
Kigali

‘Njye Nsanze Umwami Ijabiro’ ya Rugamba Sipiriyani yasubiwemo mu buryo bugezweho-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/12/2023 15:26
5


Itsinda ry'abaririmbyi rizwi nka Eastern singers,ryasubiyemo indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yakunzwe cyane mu myaka ya kera, izwi nka ‘Njye Nsanze Umwami Ijabiro’.



Iyi ndirimbo  yasubiwemo n'abaririmbyi b'abahanga bazwi nka Eastern Singers, ikubiyemo amagambo yerekana ubwiza bwo mu Ijuru Rugamba Sipiriyani avuga mu magambo meza y'ubusizi.

Ni indirimbo kandi irimo amagambo asabira abakiri ku Isi ibyiza byinshi.

Eastern Singers basubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza  guteza imbere indirimbo zo hambere kugira ngo zongere zumvwe, zisubizwe ubushyashya maze abo zari zaranyuze hambere banazumve mu miririmbire n'imicurangire igezweho barusheho gusingiza Imana.

Rugamba Sipiriyani  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yishwe hamwe n'umugore we n'abana babo  batandatu.

Uyu mugabo usibye kuba yarahimbye indirimbo nyinshi zisingiza Imana n'izindi zikubiyemo impanuro zo mu buzima busanzwe, akanashyiraho itsinda ry'abaririmbyi bitwa Amasimbi  n'Amakombe, Rugamba Sipiriyani yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo n’umuco Nyarwanda kuko yagize uruhare mu gusigasira amateka y’uwo muco mu nzu ndangamurage yari i Butare.

Yaranzwe kandi no gufasha abatishoboye no kwamamaza ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza  no kugira Ubumwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase charlotte4 months ago
    Nibyiza rwose bayiririmbye neza banakomeza kudukangurira kuzirikana ku bwiza bwi'juri Congratulations kuri eastern singers bakomereze ahi nukuri turabakunda
  • NIYONSENGA Erneste4 months ago
    Nukuri Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose Erasme courage musore wanjye
  • IRAKOZE Six 4 months ago
    Dushimiye abaririmbyi ba Eastern singers bongeye kudukumbuza indirimbo za kera mumajwi meza Kandi mu buryo bugezweho. Ndabakunda cyane kandi Imana ibongerere imbaraga zo kurushaho kwamamaza ingoma yayo
  • Uwamahirwe petronille 4 months ago
    Imana ibakomereze impano Kandi ibahe Umugisha n' uburame mukomeze gukiza roho zabenshi mubinyujije mu ndirimbo turabakunda nyagasani akomeze kubaha imbaraga zo kumukorera
  • Fabrice niyonizera 4 months ago
    nukuri Eastern singers murahambaye pe kd numwanditsi w'inkuru nawe ni umuhanga rwose yatweretse ibyo tutari twiboneye turushaho kubireba conlatulations EASTERN SINGERS





Inyarwanda BACKGROUND