Itsinda ry'abaririmbyi rizwi nka Eastern singers,ryasubiyemo indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yakunzwe cyane mu myaka ya kera, izwi nka ‘Njye Nsanze Umwami Ijabiro’.
Iyi ndirimbo yasubiwemo
n'abaririmbyi b'abahanga bazwi nka Eastern Singers, ikubiyemo amagambo yerekana
ubwiza bwo mu Ijuru Rugamba Sipiriyani avuga mu magambo meza y'ubusizi.
Ni indirimbo kandi irimo amagambo asabira abakiri ku Isi
ibyiza byinshi.
Eastern Singers basubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza
guteza imbere indirimbo zo hambere
kugira ngo zongere zumvwe, zisubizwe ubushyashya maze abo zari zaranyuze
hambere banazumve mu miririmbire n'imicurangire igezweho barusheho gusingiza
Imana.
Rugamba Sipiriyani yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
mu Rwanda, yishwe hamwe n'umugore we n'abana babo batandatu.
Uyu mugabo usibye kuba yarahimbye indirimbo nyinshi
zisingiza Imana n'izindi zikubiyemo impanuro zo mu buzima busanzwe,
akanashyiraho itsinda ry'abaririmbyi bitwa Amasimbi n'Amakombe, Rugamba
Sipiriyani yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo n’umuco Nyarwanda kuko
yagize uruhare mu gusigasira amateka y’uwo muco mu nzu ndangamurage yari i
Butare.
Yaranzwe kandi no gufasha abatishoboye no kwamamaza
ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza no kugira
Ubumwe.
TANGA IGITECYEREZO