Umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu Rwanda, Pastor Hortense Mazimpaka, yavuze ku kibazo gikomeje kuba intandaro ya gatanya nyinshi mu miryango, kijyanye n’uko urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rutegurirwa ubukwe ntirutegurirwe urugo.
Umuvugabutumwa akaba n’umushoramari
kabuhariwe Pastor Hortense Mazimpaka, ni umwe mu bavugabutumwa b’abahanga
bakunzwe cyane n’urubyiruko bitewe n’uko ahanini akunze kwigisha ingingo
zibakoraho cyane.
Asangiza ubuhamya bwe
abari bitabiriye umugoroba wahariwe imiryango muri gahunda yatangijwe na Hubert
Sugira yitwa ‘Kigali Family Night’ yabaga ku nshuro yayo ya mbere, Pst Hortense
yavuze ukuntu yamenye bwa mbere ko nk’umugore afite inshingano zimureba mu
muryango, amaze imyaka ine ashinze urugo.
Yagize ati: “Ndibuka
ahantu nakirijwe mu 1998, habaga amateraniro y’abadamu noneho bakigisha. Ni ubwa
mbere nari numvise ko umugore afite inshingano mu rugo. Hari igihe ugira ibyago
ukaba mu muryango ariko bigashoboka ko ababyeyi bagenda kare cyangwa se nabo
bakaba batazi gutegura abana babo. Ni ubwa mbere nari menye ko hari ibintu
bindeba mu rugo nagiyemo kandi nari narashatse mazeyo imyaka ine.”
Pst Hortense yatanze
ubuhamya bw’ibyamubayeho ashaka kugaragaza ikibazo gikomeje kuba intandaro yo
gusenyuka kw’ingo nyinshi. Yavuze ko muri iki gihe usanga umusore cyangwa inkumi
biyemeza kubana gutyo gusa, ariko mu by’ukuri batazi inshingano zabo n’ibibategereje
byose mu rushako.
Yasobanuye ko icyaba
cyiza ari uko urubyiruko rwakwigishwa umuryango hakiri kare aho kuwigishwa
bawugezemo kuko ahanini birangira usenyutse.
Ati: “Abasore n’abakobwa
bacu nibigishwa hakiri kare bizafasha umuryango. Mu by’ukuri muri iki gihugu
turi abantu barimo bashaka iterambere, turiga mu bukecuru, turiga mu busaza, abantu
bahora biga ibintu bitarangira kuko bidufitiye umumaro.
N’umuryango rero,
abantu bakeneye kuwiga. Kera abantu babyigiraga mu muryango, igihugu cyacu gihura
n’ibibazo imiryango iratagarana, abantu barirera, umuntu akura adafite icyitegererezo.”
Uyu muvugabutumwa yakomoje
no ku isura itari nziza ku muryango iri mu mutwe y’abakiri bato, aho bamwe bazi
ko ari ibibazo gusa biriyo abandi bakavuga ko ari ukwizirikaho igisasu.
Yahaye abari aho umukoro ugira uti: “Ubuzima ubayeho ni ubutumwa ku bantu ibihumbi. Rero bana neza n’umugore wawe, ubanhe neza n’umugabo wawe kuko ni ubutumwa ku bandi. Ikindi iyi umuntu yatandukanye n’uwo bashakanye, na none aba atanze ubutumwa ku bavandimwe be n’abandi bagize umuryango we.
Rero, ibyiringiro birahari ariko
twibwire twese ko bitureba kuzamura ijwi, kubaho ubuzima bushobora kuba
icyitegererezo ku wundi muntu. Rero ingo nziza zibaho ntabwo zitunganye, ariko
zaba nziza twese tubigizemo uruhare.”
Yibukije
urubyiruko rwitegura kubaka imiryango kugenda biteguye ko bagiye gufatanya bakunganirana
muri byose, aho kumva ko bagiye kwicara bagahabwa gusa nyamara bo ntacyo bakora.
Ati: “Icya mbere
ni ukumenya ko hari icyo ugiye kumara hariya hantu, kuko akenshi iyo umuntu
ashatse aba yumva ariwe bagiye kugira icyo bamarira; bamukunde bamukundwakaze
bamuheke bamuterure ariko iteka ukumva ari wowe bazabiha. Rero navuga ko icyo
umuntu akwiye kwiga mbere yo gutangiza umuryango, ni ukumenya ko hari icyo agiye
gutanga muri uwo muryango.”
Yongeyeho ko
kuri we, urushako arufata nk’igihango aho umugabo yagakwiye kujya mu rugo azi
neza ko agiye kwegurira ubuzima bwe umugore, umugore nawe akamuha ubwe, buri
wese akabaho ku bwa mugenzi we kugira ngo umuryango ubeho neza.
Pst Hortense Mazimpaka yahishuye ukuntu yamaze yamaze imyaka ine mu rugo atazi inshingano ze nk'umugore
Yatangaje ko kuba ari umupasiteri bidakuraho ko yubahiriza inshingano ze nk'umugore mu rugo
Pst Hortense yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa ibijyanye n'urushako mbere yo kurugeramo
Ni umwe mu bavugabutumwa bagezweho muri iki gihe
Yari yaherekejwe n'umugabo we
Yabajijwe impamvu atakidefiriza cyangwa ngo yirimbishe nk'abandi bagore, ahita abaza umugabo we niba abona ari mwiza maze nawe abihamya adaciye ku ruhande
TANGA IGITECYEREZO