Abanyarwenya bamenyerewe mu gitaramo cya Gen Z Comedy, batanze ibyishimo ku bitabiriye biganjemo urubyiruko binyuze mu rwenya bagiye batambutsa.
Ni igitaramo cyahuje ingeri zose harimo abakinnyi ba filime batandukanye, abanyarwenya, abahanzi, abanyamakuru ,ba rwiyemezamirimo n'abandi.
Iki gitaramo cy'abanyarwenya bazwi nka Gen Z Comedy gikomeje kuzamura impano za benshi yaba muri uyu mwuga wo gutambutsa urwenya, abaririmbyi n'abandi.
Ku mugoroba wa tariki 14 Ukuboza 2023 habaye igitaramo cy'abanyarwenya cyahuje abahanga mu buhanzi butandukanye.
Abanyarwenya barimo Rugamba 'Dudu, Adim, Dudu,Ben Ganji, Mavide na Pazzo ndetse n'abandi.
Umunyarwenya Papa Gigi yateye urwenya agaruka ku ruhara rw'umunyamideri Franco ndetse no kungano y'uwitwa Melissa.
Isakari umunyarwenya yasekeje abantu avuga kuri The Trainer umutetsi no ku mutwe wa Franco.
Tizzy Usanzwe asetsa abitabiriye igitaramo cy'abanyarwenya, yagarutse kuri Rufendeke nawe umenyerewe mu gutetsa.
Tizzy yasekeje abitabiriye
Umunyarwenya Pilate umenyerewe mu gutambutsa amakuru asekeje. Asetsa abantu avuga ko agiye kuvuga amakuru yaboze.
Igi gitaramo kandi cyasusurukijwe n'umuhanzi Nemeye Platini P wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys akaba asigaye aririmba ku giti cye.
Cardinal yasekeje benshi agaruka ku muco wo gutereta. Yasereje Chita avuga ko akanga abana ntibarire.
Ben Inganji yakiriwe ku rubyiniro. Uyu mugabo yashimishije benshi avuga inkuru zizwi nk'inkirigito.
Inkirigito benshi bakunze yahimbwe na Ben Inganji
Ben wahimbye inkirigito yifashishije inganzo nyarwanda, yashimiye abantu bose bakunze inkirigito.
Dudu yasekeje abantu avuga ko Franco afite telefone inyerera nk'umutwe we.
Umunyarwenya Dudu yatanze ibyishimo
Umunyarwenya Admin yatanze ibyishimo ku banyarwanda bitabiriye
Itsinda rizwi nka Mavide na Pazzo basekeje benshi ubwo bazaga bambaye imyenda igaragaza Noheli.
Itsinda rya Mavide na Pazzo ryinjije benshi mu minsi mikuru
Iki gitaramo cyasojwe n'umunyarwenya Rugamba ukunze kubyina imbyino za Kinyarwanda.
Umutahira akaba n'umunyarwenya Rugamba yasoje igitaramo asetsa abantu
Miss Nyambo yitabiriye urwenya
Killaman nawe yari ahari mu rwenya
Buryohe TV bari babukereye
Platini P yaririmbiye abakunzi b'ibihangano bye
Binjijwe mu minsi mikuru bishimye banezerewe
Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yagiriye inama abiganjemo urubyiruko
KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'IGITARAMO CY'ABANYARWENYA BA GEN Z COMEDY
AMAFOTO:Rwigema Freddy/InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO