Kigali

King Saha yahishuye uko yahaye umutima abagore bo muri Uganda bakawukinisha

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/12/2023 21:01
0


Umuhanzi King Saha uheruka gukora igitaramo mbaturamugabo, yatangaje ko atakizera abagore nyuma y'uko yakundanye n'abagore benshi ariko bagakina n'amarangamutima ye.



Umuhanzi King Saha uri mu bakunzw cyane muri Uganda, aherutse gukorera igitaramo yise Ebisera Ebyo cyabereye muri African Hotel kikitabirwa ku rwego rwo hejuru ndetse abantu bakaryoherwa, yahishuye uko abagore bakunze gukinisha umutima we.

Uyu muhanzi yahishuye ko kuva akiri muto yakundaga abakobwa ariko yababwira uko yiyumva bakamushushubikanya bakamwamaganira kure cyangwa se umupfuye agasoni bakundana akazakina n'amarangamutima ye nyuma.

Kubwo gukunda abakobwa benshi ariko bagakina n'amarangamutima ye, King saha yavuze ko yageze ubwo yatekerezaga ko abakobwa baba barakoze inama yo kumwangira rimwe cyangwa akaba ari ibyo bigishwa bamaze kwiga bakabatoza gusuzugura King Saha.

King Saha ari mu kiganiro n'itangazamakuru, yagize ati "Nta rubyiruko rw'abasore kuri iyi si rwababajwe nk'uko nababajwe. Umenya iyo basoje amasomo yabo babawira ngo mugende mukine n'amarangamutima ya Saha ubundi mubone gushaka abagabo."
King Saha yakomeje avuga ko ari inama yaba yarakorewe n'abagore bo muri Uganda hanyuma bagahora bamubenga. Yagize ati "Nageze aho ntekereza ko baba barakoze inama kugira ngo bajye bahora bampa igisubizo kimwe gusa nnage ntabwo nabyitayeho."

King saha yaje gukora indirimbo yise Pretty Pretty yatuye umukobwa wamubenze kubera ko umuziki utarimo ugenda neza gusa iyi ndirimbo iza kuba umugisha kuko yakunzwe n'abantu benshi cyane.


King Saha yatangaje ko ari umwe mu basore batigeze bahirwa mu rukundo.


Kubwo kubabazwa n'abakobwa benshi, King saha yaje kugira ngo ni inama bakoze biga uburyo bazajya bamubabaza.


King Saha yakunzwe mu ndirimbo z'uruundo ariko we rwaramunaniye.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND