Kigali

Tour du Rwanda 2024: Menya ibigo birimo Amstel bizatanga ibihembo ku bakinnyi bazitwara neza

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/12/2023 10:40
0


Visit Rwanda yagumanye ububasha bwo kuzajya ihemba umukinnyi ufite ibihe byiza, mu gihe Ingufu Gin nayo yinjiye mu rutonde rw'ibigo bizatanga ibihembo.



Bibaye ari nko kubaka inzu, imyubakire yaba igeze ku gisenge, tugendeye ndetse tukagereranya aho imyiteguro ya Tour du Rwanda 2024 igeze. Mu gihe kitageze ku mezi 3, amapine y'amagare ya Tour du Rwanda araba atangiye kwikuba mu muhanda mu rugendo rw'iminsi 8 ruzenguruka u Rwanda rwose.

Kuva tariki 18 Gashyantare kugeza tariki 25 Gashyantare 2024 ni bwo amakipe asaga 20 azaba ahanganiye igihembo cya Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya 16. Iri rushanwa riri mu yakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi, ntacyo ryaba rivuze mu gihe ryaba ritihagije ku bihembo bituma imihanda yose iva mubyo yari irimo.

Ibigo by'ubucuruzi bigera kuri 11 nibyo bizajya bitanga ibihembo bigera kuri 11 bya buri munsi, mu gihe gisaga icyumweru Tour du Rwanda 2024 izamara.

Amstel

Ikinyobwa cya Amstel kibarizwa muri Bralirwa (uruganda nimero ya mbere mu Rwanda rwenga ibinyobwa bisindisha n'ibidasindisha), ni cyo kizajya gihemba umukinnyi wegukanye stage. Buri mukinnyi uzajya utwara agace k'irushanwa, azajya yambikwa umwenda n'ikinyobwa cya Amstel.

Visit Rwanda

Visit Rwanda ni gahunda ya Leta igamije gushishikariza abantu gusura u Rwanda, binyuze muri RDB. Aba nibo bazajya bahemba umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito.

Umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito, ashobora kuba ategukanye agace k'isiganwa, ariko bareba intera imaze kugendwa n'igihe yakoresheje bagasanga niwe uri imbere.

CogebanqueCogebanque isanzwe ari Banki y'ubucuruzi, niyo izajya ihemba umuzamutsi mwiza (Best Climber), uyu mukinnyi aba ari we ufite amanota menshi mu duce tw'imisozi.

Prime Insurance

Ikigo cy'ubwiteganyirize, nicyo kizajya gihemba umukinnyi ukiri muto (Best Young Rider). Uyu mukinnyi aba ariwe ufite imyaka mike mu bakinnyi bitwaye neza.

Forzza

Ikigo cyo gutega ku mikino Forzza Bet ni cyo kizajya gihemba umukinnyi w'umunyarwanda witwaye neza. Aha umukinnyi w'umunyarwanda ahabwa igihembo hatitawe niba akinira Team Rwanda cyangwa indi, ahubwo apfa kuba ariwe munyarwanda waje hafi.

RwandAir

Sosiyete y'u Rwanda itwara abantu mu ndege, niyo izajya ihemba umunyafurika witwaye neza (Best African Rider), uyu mukinnyi azajya aba ariwe mukinnyi mwiza mu bakinnyi bakomoka muri Afurika witwaye neza.

Horizon Express

Ikigo gitwara abagenzi by'umwihariko mu ntara y'Amajyepfo, ni cyo kizajya gihemba umukinnyi umukinnyi w'agaragaje guhangana. Uyu mukinnyi ashobora no kuba atatsinze, ariko harebwa uko yitwaye mu muhanda, bagasanga yari afite ihangana ridasanzwe.

Inyange

Uruganda rwenga ibinyobwa bidasindisha, nirwo ruzajya ruhemba ikipe ihagaze neza (Team Classification), mu makipe aba yaritabiriye, harebwa ikipe ihagaze neza akaba ariyo Inyange ihemba.  

Ingufu Gin

Uru ni uruganda rwenga ibinyobwa bisindisha, rukaba rukorera ku Ruyenzi. Uru ruganda ni rwo ruzajya ruhemba umukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto, witwaye neza.

Bella Flowers

Bella Flowers niyo izajya ihemba umukinnyi witwaye neza, igihe kinini mu muhanda (Breakaway of the day) uyu mukinnyi usanga afata umwanzuro wo kuva mu bandi akigendera, cyatsinda atatsinda, abashinzwe irushanwa bareba ubashije kubikora igihe kinini.

SP

SP niyo izajya ihemba umukinnyi witwaye neza mu muhanda cyangwa se watsindiye intego nyinshi zari zashyizwe mu muhanda (Intermediate Sprints). 

Uyu mukinnyi usanga enda niba isiganwa riva Kigali rijya Huye, bagashyiraho intego yo gutanguranwa mu Ruhango, uhageze mbere akaza guhembwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND