Umuhanzikazi Nirere Shanel wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye n’umuhanzi Inki batangajwe mu bahanzi bazifatanya na Muyango Jean Marie kumurika Album ye yise “Imbanzamumyambi” tariki 24 Ukuboza 2023.
Muyango amaze iminsi ari kwitegura gukora iki gitaramo cye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Nirere yavuze ko yatewe ishema no kuba agiye gukabya
inzozi zo gutaramana na Muyango mu gitaramo. Ati “Twongeye twataramye!
Ndarota! Nishimiye ko ngiye gukabya inzozi zo gutaramana n' Imbanzamumyambi
intore nkunda cyane Muyango.”
Inki uzaririmba muri iki gitaramo, ni umuhungu wa
Muyango wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Miriyoni’ yakoranye na Ruti Joel, ‘Wanjye’,
‘Simbizi’ n’izindi.
Muyango aherutse kuvuga ko kuba agiye guhurira ku rubyiniro n’umuhungu we ari umunezero udasanzwe.
Ati “Ukwibyara gutera
ababyeyi ineza. Imvugo ibaye ingiro, imfura yanjye Inkindi ni we uzafungura ingamba,
ambanzirize mu gitaramo Imbanzamumyambi tariki ya 24 Ukuboza 2023. Umutima
wanjye uranezerewe. Ishyuke mwana wanjye. Ramba kandi uririmbe cyane.”
Muyango ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane bubakiye
umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha
kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo
ze batarabutswe ko ahari.
Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku
kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy’ubuto bwe.
Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri
umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu
matorero atandukanye.
Muyango aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi album ye ya
kane agiye gukorera igitaramo cyo kuyimurika, yayitiriye icyivugo cye.
Hari aho yavuze ati “Impamvu album yanjye ya kane
nayise ‘Imbanza mu myambi’ icyo ni icyivugo cyanjye. Nabyiswe n’umutoza wanjye
wa kera, icyo gihe narahamirizaga cyane banyise gutyo kuko ninjye wari ku
mukondo w’izo ntore, kera narahamirizaga nubwo ubu ndirimba.’’
Avuga ko impamvu yahisemo gukoresha iki kivuga kuri
iyi album ye ari uko ariyo album ya mbere akoze ari wenyine.
Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n’Itorero
ry’Abakobwa babaga mu Bubiligi ‘Imitari’, yerekeza ku Mugabane w’u Burayi kubafasha
gukora indirimbo zabo.
Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo
zabo, nyuma y’igihe ribyina iz’abahanzi b’Abanyarwanda babaga mu buhungiro.
Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n’Imitari.
Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse
kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo “Manyinya”, “Mwiriwe neza”,
“Mpore” n’izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga
nk’abarwanya Leta yariho.
Ku batazi ‘Imitari’, ni itorero ry’abakobwa
b’abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka
wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.
Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza
na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.
Mu 1989 babonye igihembo cyitwa “Lauréat du Prix
Découvertes de la Radio France Internationale” kubera indirimbo “Nzavuga
yaje".
Mu nshuti z’u Rwanda Muyango yatoje itorero yise ‘Ibirezi’ ryari rigizwe n’abakobwa b’Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse).
Nirere Shanel yatangaje ko bishimishije kuba agiye
guhurira ku rubyiniro na Muyango
Inki, umuhungu wa Muyango ategerejwe mu gitaramo kizaba
tariki 24 Ukuboza 2023
Muyango avuga ko iyi album idasanzwe mu buzima bwe,
kuko yayitiriye ikivugo cye
Muyango agiye kuririmba muri iki gitaramo mu gihe
aherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo ‘MTN Iwacu Muzika Festival’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MILIYONI’ YA INKI NA RUTI JOEL
TANGA IGITECYEREZO