RFL
Kigali

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Startimes yo kwerekana Shampiyona y'u Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/12/2023 16:23
0


Urwego ruhagarariye shampiyona y'u "Rwanda Premier League" rwasinyanye n'ikigo gisakaza amashusho cya Startimes kuzerekana shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere.



Ni amasezerano yasinwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023. Aya masezerano, yari hagati y'ubuyobozi bwa Startimes bwari buhagarariwe na Fran Kin Wang, RBA yari ihagarariwe na Munyangeyo Kennedy, Rwanda Premier League yari ihagarariwe na Mudaheranwa Yussuf, ndetse na FERWAFA yari ihagarariwe na Munyentwali Alphonse.

Ni amasezerano y'imyaka 5 ariko arimo ibice 2 nk'uko Mudaheranwa yabitangaje. 

Ati: "Amafaranga twahawe ni ayo kwishimira kuko aje mu ntangiriro, kandi twizeye ko azagenda yiyongera. Imyaka 3 ya mbere izaba ari nk'igerageza aho buri mwaka bazajya batanga Miliyoni 220 ku mwaka. Nyuma y'imyaka 3 bazongeraho 20%, ndetse ku mwaka wa 5 bongera 20% y'umwaka wa 4, bivuzeko amasezerano ashobora kuzarangira batanga Miliyoni 318 ku mwaka.”

Mudaheranwa yakomeje avuga ko” Ibindi bitangazamakuru bizajya bishaka kogeza umupira, bizajya bisaba uburenganzira ubuyobizi bwa shampiyona."

Fran Kin Wang uhagarariye Startime yavuzeko biteguye gushimisha abakunzi b’umupira w’amaguru. Yagize ati: ”Nka Startimes Twishimiye gukorana na shampiyona y'u Rwanda mu gutambutsa amashusho. Tumaze imyaka 35 dukorera muri Afurika, u Rwanda ni igihugu cya 4 tuje gusinyamo amasezerano y'ubufatanye. Twizeye ko muri iyi myaka 5 iri mbere y'ubufatanye izaba myiza ku bakunzi b'umupira w'amaguru."

Kennedy wari uhagararirye RBA muri aya masezerano, yavuze ko ubufatanye bafitanye na Startime buzageza kuri byinshi abakunzi ba ruhago y’u Rwanda. 

Ati: "Ari RBA cyangwa Startimes intego ni ukwerekana imipira yose. Icyo tugiye kwigira hamwe, ni uko RBA yaba umufatanyabikorwa, ariko tukanashaka n'abandi bafatanyabikorwa kugirango abakunzi b'umupira babone buri mukino.”           

Mudaheranwa yagarutse avuga ko Startimes igomba kuzerekana imikino myinshi ishoboka.

Ati: "Twabasabye ko nibura kuri buri munsi w'umukino, hazajya herekanwa imikino iri hagati y'itatu n'itanu. Mu masezerano hari ingingo ivuga ko nibura mu mwaka w'imikino hagomba kwerekanwa imikino iri hagati ya 90 na 150. Startime tugomba kujya tuyiha ingengabihe y'uko imikino izajya ikinwa mbere ho imins 60".

Munyentwali Alphonse yavuze ko mu mafaranga azajya yinjira, 20% azajya ajya muri FERWAFA, ndetse ajye mu bikorwa by'iterambere








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND