RFL
Kigali

Newcastle United izamara amezi ane itagira Nick Pope

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/12/2023 0:49
0


Umwongereza ukina mu izamu rya Newcastle United Nick Pope, byamaze kwemezwa ko azabagwa urutugu, bikazafata amezi ane ngo akire.



Nick Pope w'imyaka 31 y'amavuko, yagize imvune mu rutugu, ubwo ikipe ye yatsindaga Manchester United igitego kimwe ku busa.

Umutoza wa Newcastle United, Eddie Howe, yatangaje ko Pope azakira mbere gato y'impeshyi ya 2024.

Eddie Howe yagize ati "Ni igihombo gikomeye kuba tudafite Nick Pope. Ni umukinnyi wari udufatiye runini, ariko tuzamara amezi ane tutamufite.

Si Nick Pope gusa ufite imvune muri Newcastle United, abandi bakinnyi ni Callum Wilson, Harvey Barnes, Jacob Murphy, Joe Willock, Myugariro Sven Botman na Dan Burn.

Muri uyu mwaka w'imikino, Nick Pope wavuye muri Burnley, ubwo yari muzima yakinnye imikino yose ya Newcastle United ya English Premier League na UEFA Champions League.

Ubwo Nick Pope yavunikaga, yahise asimburwa na Martin Dubravka ukomoka muri Slovakia. 

Nyuma y'uko Nick Pope avunitse, amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Newcastle United yaba igiye gushakisha David De Gea wahoze akinira Manchester United.


Newcastle United isigaye iryana mu Bwongereza, igiye kumara amezi ane idafite Nick Pope


Eddie Howe yatangiye gutekereza kuri David De Gea wahoze muri Manchester United 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND