RFL
Kigali

Mu burakari bwinshi P Diddy yanze agasuzuguro k'abagore bahora bamugerekaho inda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:7/12/2023 1:13
0


Umuraperi Sean Love Combs uzwi cyane muri muzika yo ku isi nka P Diddy, bwa mbere yagize icyo avuga ku bintu amaze iminsi ashinjwa byo gutera inda abagore barenze umwe.



Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagize ati: "Mu byumweru bibiri bishize, nahoze niyicariye ntuje ariko mbona abantu bari kugerageza kunyicira izina ndetse no kwangiza umurage wanjye. Rwose ntababeshye ndambiwe ibirego nshinjwa n'abantu nyamara baba bagamije kwibonera indonke".

Yakomeje agira ati: "Reka ibi mbisobanure neza, nta kintu na kimwe kibi nigeze nkora mu byo ndi kuregwa (mu bivugwa). Ntabwo nzabyihanganira kuko nzarwanirira izina ryanjye, umuryango wanjye ndetse n'ukuri muri rusange".

Diddy atangaje ibi, nyuma y'iminsi hamaze igihe humvikana abagore batandukanye bamushinja kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu mu myaka itari mike yatambutse. 

Uwa mbere wabitangije ni uwitwa Cassie, wabayeho umukunzi we ndetse akaba yari n'umuhanzikazi muri label ye yitwa "Bad Boy Records".

Yamushinje kumufata ku ngufu ariko nyuma baza kumvikana Diddy amwishyura amafaranga babirangiriza mu biganza byabo".

Nyuma haje kuza n'abandi bagore bagera kuri babiri mu bihe bitandukianye nabo bakomeza bamushinja kubafata ku ngufu ariko icyo gihe cyose, umuvugizi we wamuvuganiraga yavuze ko abo bose bishakira indonke. Bwa nyuma kuri uyu munsi nibbwo Diddy agize icyo abivugaho.

Reba indirimbo 'Coming Home' ya P Diddy na Skylar Grey


Diddy avuga ko arambiwe abantu bamubeshyera ko yabateye inda


Avuga ko ababikora baba bishakira indonke


Abagore batandukanye bamaze iminsi bamushinja kubatera inda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND