RFL
Kigali

Prophet Claude yakoze igiterane cy'amateka cyitabiriwe n'abarenga ibihumbi 8 - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/12/2023 17:27
1


Nubwo Prophet Claude asanzwe akora ibiterane bikomeye, ariko icyo yise 'Kwambuka Mbere yo Kwambuka' cyabereye muri Dove Hotel ntikizibagirana kuko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ndetse benshi barahembuka.



Ni igiterane cyiswe "Kwambuka Mbere yo Kwambuka". Cyateguwe na Prophet Claude Ndahimana binyuze mu Itorero abereye Umushumba Mukuru ariryo Soul Healing Revival Church. Cyabaye tariki 02/12/2023 kuva saa tatu za mu gitondo muri Dove Hotel.

Abitabiriye iki giterane barahembutse mu buryo bw'Umwuka binyuze mu Ijambo ry'Imana ryigishijwe n'abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana, arimo El Shaddai choir na Soul Healers Worship Team.

Iki giterane "Kwambuka Mbere yo Kwambika" cyahuruje imbaga, Dove Hotel irakubita iruzura abandi bahagarara hanze. Igereranya rigaragaza ko hitabiriye abarenga ibihumbi umunani. Ni mu gihe kuko iki giterane cyaramamajwe cyane.

Mbere y'uko kiba, Lion Imanzi, yumvikanye ahamagarira abantu kuzitabira. Ati "Iki giterane kidasanzwe kizayoborwa na Prophet Claude ufite impano yo gukiza abantu no kubohora ababoshywe. Ni mu nsanganyamatsiko igira iti 'Kwambuka Mbere yo Kwambuka' (...)".

Iki giterane cyaranzwe n'ibihe binejeje bitandukanye birimo ubuhanuzi nk'uko byari byategujwe na Prophet Claude mbere y'uko kiba no kuramya Imana byo ku rwego ruhanitse. Ikindi ni uko cyabereye ahantu hari hambishijwe mu buryo bukomeye.


Prophet Claude Umushumba Mukuru wa Soul Healing Revival Church

Prophet Claude ubwo yasobanuraga impamvu bacyise Kwambuka Mbere yo Kwambuka, yabwiye inyaRwanda ko iyo Imana igiye gutwara abantu ku rundi rwego nk'uko byagendekeye Abisiraheri mbere yo kugera mu gihugu cy'amasezerano, babanza kwambuka. Yahise avuga ibintu 3 bizakiranga.

Mu ijwi rya gihanuzi yavuze ko "Kizarangwa n'ubuhanuzi bwinshi, duhanura ku bantu bazaba baje mu giterane kandi umwuka w'ubuhanuzi uzatangira gukora ibintu bikomeye murako kanya nk'uko Yesu yahanuriye umusamariyakazi agahita ahinduka ubuzima bwe bukaba bwiza.

(Yohana 4:19) nk'uko Ezekiyeli yahanuriye amagufa yumye akakira ubuzima niko nzahanura ku buzima bw'abantu ibintu byangiye bigahita bishoboka. (Ezekiyeli 37:4). Guhinduka kuri benshi bari mu ngeso mbi bagakizwa bakaza kuri Yesu. (Ibyakozwe n'Intumwa 2:38).

Gukiza indwara n'ubumuga batandukanye nkuko Imana yabinsigiye amavuta y'ibitangaza no gukiza indwara nyinshi no kubohoka ku mivumo ya karande no kumyuka mibi no ku bantu barozwe (Matayo 4:24)".

Prophet Claude afite amashimwe menshi ku gihugu muri uyu mwaka uri kurangira. Ati "Ni menshi bitewe n'imirimo n'ibitangaza ngenda mbona Imana ikora mu gihugu cyacu, kandi nk'umuvugabutumwa maze kuzenguruka ibihugu byinshi nasanze Imana yaraduhaye igihugu cyiza n'impano y'ubuyobozi bwiza.

Nshingiye ku byo mbona nk'umutekano mwiza tukagera n'aho dusagurira n'ibindi bihugu bikumva bifite ibyiringiro kubera u Rwanda, uburyo Leta yacu iha abanyamadini kwisanzura mu murimo w'Imana no gukora ibiterane nk'ibi dukora,;

Uburyo leta yacu yitwaye mu kuturinda icyorezo cya Covid 19 cyazengereje abantu ku isi yose bagaragaza ishyaka n'urukundo bakunda abaturage, inama zihoraho zo kurinda abaturage mu gihugu cyose, ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu urajya ahantu mu gihe gito wasubirayo ukabona harahindutse ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza.

Ndashima lmana ku bw'itorero rya Kristo mu Rwanda, ndashima abayobozi b'amadini n'amatorero mu Rwanda uburyo bafite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwa Yesu no guhindura benshi ngo bave mu ngeso mbi no guha abantu ibyiringiro by'ejo hazaza babavura imvune zo mu mitima.

Banabigisha kwiteza imbere. Ikindi nshimira itorero n'uburyo abakozi b'lmana benshi bo mu Rwanda bari 'Smart' mu nsengero zabo hari isuku. Nezezwa n'uburyo kandi bateguramo ibikorwa by'abanyamadini ubona bisobanutse kandi bakabitegurana ubuhanga".


Mu giterane cyo Kwambuka Mbere yo Kwambuka, benshi barahembutse

Prophet Claude ni umukozi w'Imana ukunze gushishikariza abantu kuba mu buzima buramya Imana. Akunda cyane no kuramya Imana ndetse afite indirimbo yo kuramya yise "Muri Yesu". Mu biterane akora bitandukanye ntashobora kwibagirwa gutumira abaramyi.

Yigeze kuvuga ko "Umukristo utaramya Imana, ameze nk'umuturage utagira indangamuntu". Agereranya uwo muntu nk'umushoferi utwaye imodoka mu muhanda nta perime. Iyo uwo muntu abonye abapolisi, yenda kugwa kubera ubwoba bwinshi. Asobanura ko kuramya Imana "ni ho imbaraga zacu zose zikubiye".

Prophet Ndahimana ati "Iyo uramya Imana bituma uhishurirwa, ugenda umenya Imana mu buryo budasanzwe." Prophet Claude yanagaragaje uburyo butanu bwo kuramya Imana. Ni uburyo yasobanuye yifashishije imirongo yo muri Bibiliya".

Ku bantu bibaza ku mbaraga zimushoboza gukora ibitangaza, Prophet Claude abasubiza ko ibanga ari mu kuramya Imana. Ati "Ni bwo buryo ngiramo bwo gusenga kuko ni yo soko y'ahantu nkura amavuta yo gukorera Imana, yo guhanura, yo gusengera abantu barwaye no kuvuga ubutumwa bwiza."

Uyu mukozi w'Imana uvuga ko kuririmba no kubwiriza byuzuzanya ndetse akaba abifata nk'impang, aratangaza ko iyo arimo kuririmba, "numva imbaraga z'Imana cyangwa se mbasha kwambara imbaraga z'Imana kandi numva nishimye".


Iki giterane cyaritabiriwe mu buryo bukomeye

Prophet Claude yahembuye benshi binyuze mu Ijambo ry'Imana

Prophet Claude yaratunguranye abyinira Imana mu njyana Gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umurerwa joselyne7 months ago
    Byaribyiza.





Inyarwanda BACKGROUND