RFL
Kigali

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/12/2023 21:10
1


Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda mu gihe cy'amezi abiri ari imbere.



Mu mugoroba wo kuri uyu Wakabiri nibwo RURA ibinyujije ku rubuga rwa Twiter yashyize hanze itangazo ry'ibi biciro bishya. 

Muri iri tangazo bavuze ko lisansi itagomba kurenza 1639 Frw kuri litiro na ho mazutu ikaba itagomba kurenza amafaranga y'u Rwanda 1635 kuri kuri litiro.

Ubusanzwe lisansi yaguraga mafaranga y'u Rwanda 1822 kuri Litiro na ho mazutu yaguraga 1662 kuri litiro ku giciro cyari cyaragiyeho mu kwezi Kwa 10 muri uyu mwaka wa 2023.

RURA yavuze ko ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa  ejo ku wa Gatatu tariki 06 Ukuboza saa sita bikazamara igihe kingana n'amezi 2 ari imbere. Izi mpinduka zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Abakoresha ibinyabiziga mu Rwanda bashyizwe igorora bitewe nuko hari abajyaga bavuga ko ibi biciro by'ibikomoka kuri Peteroli bihenze cyane bikaba bibabera imbogamizi mu buzima bwabo bwa buri munsi.


ITANGAZO RYA RURA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndiramiye Joseph 7 months ago
    Imana ishimwe





Inyarwanda BACKGROUND