RFL
Kigali

Uganda yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA itsinze u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/12/2023 14:43
0


Ikipe y'igihugu ya Uganda yatsinze u Rwanda igitego 1-0 igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya CECAFA y'abatarengeje imyaka 18.



Wari umukino urimo ihangana nk'uko bisanzwe iyo u Rwanda rwahuye na Uganda mu mikino iyariyo yose. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 10:00 PM ku isaha y'i Kigali.

U Rwanda rwari rwavuye mu itsinda ruri ku mwanya wa 2 inyuma ya Kenya rwagombaga guhura na Uganda yari yazamutse  itsinda ari iya mbere.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana, ariko Uganda ikarusha u Rwanda kugera imbere y'izamu.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

Ruhamyankiko Yvan

Byiringiro Benon

Sindi Jesus Paul

Niyigena Abdul

Kwizera Ahmed

Hoziyana Kennedy

Ndayishimiye Barthazard

Sibomana Sultan Bobo

Tinyimana Elisa

Ndayishimiye Didie

Iradukunda Pascal

Uyu mukino igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu, gusa umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi U-18 Ruhamyankiko Yvan akaba yigaragaje cyane, ndetse ku ruhande rwa Uganda Travis Mutyaba akaba yari yagoye ba myugariro b'Amavubi.

Abakinnyi 11 Uganda yabanje mu kibuga

Magada Abdu

Mpasa Swabiri

Batibwe Charles Okello

Mukisa Simon

Mutebi Hakim

Kisolo John Innocent

Kyeyune Abasi

Ssonko Ssembaty Hafidhu

Mutyaba Travis

Okello Richard

Mayanja Abubaker

Mu gice cya kabiri Uganda yaje yongereye imbaraga ndetse ishaka igitego cyayihesha itike.  Ku munota wa 53, Mayanja Abubaker rutahizamu wa Uganda, yaje kubona igitego. U Rwanda narwo rwagerageje kugombora ariko biranga, umukino urangira ari igitego 1 cya Uganda ku busa bw'u Rwanda. Uganda yahise igera ku mukino wa nyuma, mu gihe u Rwanda ruzahatanira umwanya wa Gatatu.

Umukino ukurikiraho urahuza Kenya na Tanzia, zishakamo ikipe isanga Uganda ku mukino wanyuma.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND