RFL
Kigali

Umuhanzi Mugwaneza uvuga ko yazutse hashize iminsi Itatu apfuye arasaba ubufasha

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/12/2023 10:28
0


Umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Karere ka Nyagatare arasaba gufashwa kugira abashe gukomeza amashuri yacikishije ni nyuma y'uko atangaje ko yapfuye hashira iminsi itatu akazuka.



Mugwaneza Claude umuhanzi   ufite ubumuga bwo kutabona  utuye mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yasabye abagiraneza n'ubuyobozi kumufasha akabona umushobozi bwo kwiga amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye kugira ngo abashe kugera  ku nzozi ze zo kuba umunyamakuru ndetse n'umuririmbyi ukomeye 

Mugwaneza Claude avuga yarwaye indwara ya Muginga ndetse akazuka  bagiye kumushyingura nyuma y'iminsi itatu yari  amaze apfuye. 

Yagize ati " Narapfuye ndetse barampfunya  ndetse bahamagaza abaza kunshyingura . Banshyize  mu isanduku bagiye kuzika bumva ndicamuye  ni uko bankuramo,Njye nari umwana ariko  bambwiye ko nazutse hashize iminsi napfuye."

Uwo musore avuga ko atorohewe n'imibereho kubera ubumuga yatewe na mugiga uretse kutabona avuga ko ingingo ze nk'amaboko nayo adakora neza  ariko akavuga ko ababazwa no kuba atarize ngo arangize amashuri  kandi yari afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru n'umuhanzi  ufitiye abandi akamaro .

Yagize ati " Ndi umuhanzi ndetse mfite indirimbo nyinshi ariko ntabwo zose nabashije kuzijyana muri studio ikindi nakuze niyumvamo impano yo kuba umunyamakuru nka Mike Karangwa cyangwa Ally Soudy . "

Mugwaneza Claude yakomeje asaba abagiraneza kumufasha akabasha kwiga cyangwa gukora ibikorwa bimuteza imbere .

Yagize ati " Nifuzaga kwiga nibura nkarangiza amashuri abanza nkiga no mu mashuri yisumbuye ariko ntibyakunze kuko nabuze abaterankunga bamfasha kuko kwiga mu mashuri yigisha abatabona bisaba kuba ufite abagufasha."

Yakomeje agira ati"  Uwamfasha nasubira mu ishuri nkiga mu mwaka wa Kane kuko nari ngeze mu mwaka wa Gatatu mu mashuri kandi nakwiga nkiteza imbere n'Igihugu cyanjye kuko njye ndi umuntu wifuza kubaho mfitiye abandi akamaro."

Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare  Kugira tubaze niba hari icyo  bashobora gufasha Mugwaneza Claude  dore ko avuga ko no kubona ibimutunga bigoye ariko duhamagaye Gasana Stephen umuyobozi w'Akarere ntiyitaba telefoni ,twahamagaye umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Matsiko Gonzague ariko ntitwashobora kuvugana mbere y'aho twagerageje kuvuga na Visi meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Murekatete Juliet yitaba telefoni ariko avuga ko afite ikiruhuko  adusaba kuvugana na Sisi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Matsiko Gonzague .

Mugwaneza Claude ni umuhanzi umaze igihe akora umuziki ariko yabwiye InyaRwanda.com ko ubushobozi buke bwabaye inzitizi ntabashe gukoresha indirimbo mu buryo buboneye nk'uko tuzabigarukaho mu  rugendo rwe mu muziki .



Mugwaneza avuga ko akeneye ubufasha agasubira mu ishuri.












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND