Kigali

Burna Boy yakuyeho agahigo Diamond yagenderagaho

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/12/2023 8:36
0


Umuhanzi Burna Boy yafashe umwanya wa mbere aciye kuri Diamond mu kurebwa n'abantu benshi cyane ku rubuga rwa YouTube mu bahanzi bo munsi y'ubutayu bwa Sahara.



Kuva mu mwaka wa 2011 atangira gukoresha urubuga rwa Youtube anyuzaho ibihangano bye, Diamond yakunzwe cyane n'abantu benshi bigaragarira mu barebye ibihangano bye 904 yashyize kuri uru rubuga. Abarebye ibi bihangano ni Miliyari 2,371,999,820 kugeza magingo aya.

Nyuma y'uko atangiye gukoresha urubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2018 Diamond amaze imyaka irindwi arukoresha, Burna Boy yamaze guhigika Diamond Platnumz ku mwanya wa mbere mu bahanzi bo munsi y'ubutayu bwa Sahara  barebwe  cyane kuri uru rubuga. Kugeza magingo aya, Burna Boy amaze kurebwa  inshuro 2,523,048,073.

Burna Boy abashije kubigeraho nyuma yo gusohora album ye ya karindwi yise I Told Them yakomoye ku butumwa yajyaga anyuza ku rubuga rwa X mu myaka ya kera avuga ko byanze bikunze azagera aho ageze magingo aya. Niho yahise akora album avuga ngo "Narababwiye".

Diamond we wamaze gukurwa kuri uyu mwanya, nubwo ariwe uyoboye mu kurebwa  cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihugu cya Tanzania muri uku kwezi, ntabwo aheruka gushyira hanze indirimbo dore ko aheruka iyo yakoranye na Koffi Olomide.

Burna Boy na Diamond bari imbere, ku mwanya wa Gatatu hariho Wizkid umaze kurebwa  inshuro Miliyari imwe na Miliyoni zirenga Magana Inani, ku mwanyawa Kane hari Fally Ipupa  warebwe  n'abarenga Miliyari Imwe na Magana Atandatu , Davido akaza ari uwa Gatanu  aho amaze kurebwa  na  Miliyari n'igice.

Abahanzi batatu muri batanu  barebwe  kenshi ku rubuga rwa YouTube bose ni abo muri Nigeria ndetse n'abandi babiri bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba harimo Diamond wo muri Tanzania ndetse na Fally Ipupa wo mu gihugu cya DRC.


Diamond yamaze gukurwa ku mwanya wa mbere na Burna Boy


Diamond yari amaze igihe ariwe muhanzi warebwe  inshuro nyinshi ku rubuga rwa YouTube mu bahanzi bo munsi y'ubutayu bwa Sahara


Burna Boy yashyize agahigo ka Diamond mu tundi asanganywe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND