Umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi cyane muri muzika nka The Ben yahishuriye abakunzi be ifoto ya mbere yafotoye umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Ni ifoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram 'story', aho yagize ati:" Iyi niyo foto ya mbere namufotoye nkoresheje telephone yanjye". Iyi foto kandi akaba ayikurikije indirimbo ye yise "I'm in love".
Kugeza ubu, aba bombi bageze kure imyiteguro y'ubukwe bwabo butegerejwe muri uku kwezi kwa k'Ukuboza muri Kigali Convention Center.
Babinyujije kuri Website yabo bise 'The Ben and Pamella' bavuze ko ubundi mbere na mbere aba bombi bahuriye muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi ku itariki ya 24 Ugushyingo 2019. The Ben yavuze ko agikubita amaso Pamella yumvise amkunze bitewe nuko ubwiza ndetse n'inseko ye byamukuruye cyane.
The Ben yahishuye ifoto ya mbere yafotoye Pamella bwa mbere akoresheje telephone
The Ben aherutse guha Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover
Imyiteguro y'ubukwe igeze kure
TANGA IGITECYEREZO