Kigali

Inkuru zaciye igikuba muri Sinema nyarwanda mu 2023

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:18/12/2023 8:28
0


Sinema nyarwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo no kwagura isoko yaba mu Rwanda no hanze yarwo, gusa hari zimwe mu nkuru zayivuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye , mu mwaka wa 2023 zitazibagirana mu mitima y'abanyarwanda ndetse no mu bakunzi ba Sinema muri rusange.



Dore zimwe mu nkuru zaciye igikuba kuri sinema nyarwanda zigakora ku mitima ya benshi bayikunda zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zimwe zigatuma bamwe mu bakinnyi ba filime bamenyekana buri munsi

        1.     Imodoka yahawe Bahavu Jeannette



Ibijyanye n'amasezerano ya Bahavu n'abatanze imodoka biracyari mu rukiko.

Mu ijoro ryo ku wa 1 Mata 2023, nibwo Bahavu Jeannette yatsindiye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2013 ifite agaciro ka miliyoni 13Frw.

Iyi nkuru ivuga kuri Bahavu  n’imodoka yatsindiye nk’umukinnyi mwiza ukunzwe muri filime nyarwanda yagarutsweho cyane.

          2.   Icyongereza cya Alliah Cool


Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool yahindutse uruvugiro bitewe n’icyongereza yavugiwe ku rubyiniro mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023, ubwo Kigali boss babes bari bagiye gushyigikira Davido wari wegukanye igihembo.

Mu ijoro ryo kuwa 6 tariki ya 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena byari ibicika kubera ibirori bikomeye muri Africa byahabereye by’itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards. Ikintu cyasigaye mu mitwe y’abantu ni Kigali Boss Babes.

Ubwo Alliah Cool yari ajyanye na mugenzi we Queen Douce ku rubyiniro guha Davido igihembo cye, hajemo akantu ko kutamenya uko ibintu byagenze. Ubwo bageraga ku rubyiniro Alliah Cool yivuze ibigwi na bagenzi be, ntiyamenya ko abahatanye bamaze kwerekanwa. Uburyo yavuzemo Icyongereza byabaye inkuru yasakajwe ku bitangazamakuru byinshi biratinda.

         3.     Nyambo na Killer Man


Umuntu yagiye mu matwi y'umugore wa Killer Man amubwira ko Nyambo aryamana n'umugabo we

Inkuru yavugaga ko Miss Nyambo na Killerman baryamana yatunguye benshi barimo n’abafana ba filime nyarwanda. Mu kiganiro na Isimbi Tv, Niyonshuti Yanick uzwi nka Killer Man yatangaje ko ababajwe n’inkuru z’igihuha zivuga ko aryamana n’umukinnyikazi wa filime ,Nyambo Jesca benshi bazi nka Miss Nyambo, bakunze gukinana muri filime zitandukanye.


Killer Man yahakaniye kure ibimuvugwaho atangaza ko Nyambo amufata nk'inshuti cyangwa mushiki we gusa

Uyu yoherereje ubutumwa bugufi umugore wa Killer Man agira ati “ Nagiraga ngo nkubwire ko umugabo wawe na Nyambo baryamana”.

          4.     Mama Nick


Mama Nick yatangaje ko yavuye mu bitaro kandi ko atangiye koroherwa

Inkuru ivuga kuri Mukakamanzi Beatha wamenyekanye nka Mama Nick muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yavugaga ku burwayi yagize nyuma yo gukora impanuka y’igare yamwangije amagufa yo mu rukenyerero.

Uyu mubyeyi wasabye amasengesho n’inkunga y’amafaranga kugirango abone ubuvuzi buhagije, yashimiye byimazeyo abanyarwanda bitanze uko bashoboye akabasha kwitabwaho akanasezererwa mu bitaro.

Mama Nick wagize ikibazo cyo kubura umwana we w'umuhungu yahuye n’ibibazo by’inshi mu mwaka wa 2023 harimo n’iyo mpanuka gusa atangaza ko Imana yamwiyeretse bikomeye.

Iyi nkuru yo kubagwa kwe no guhura n’uburibwe yababaje benshi, yaba abo mu itangazamakuru n’umuryango muri rusange.

          5.     Umwana wiyahuye


Ku wa 5 Tariki ya 12 Nyakanga mu 2023 mu Mudugudu wa Kaniga Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze , umwana w’imyaka 11 yiganye imwe muri filime z’umunyarwenya uzwi nka Mitsutsu akina yiyahura, nawe yimanika mu kagozi arapfa.

Uyu mwana wakundaga umunyarwenya uzwi nka Mitsutsu yiziritse umukandara mu giti asa n’unyerera, biza kurangira ashizemo umwuka. Iyi nkuru n’imwe mu bakoze ku mitima ya benshi bakunda sinema nyarwanda kandi isiga inyigisho yo gushishikariza abakinnyi ba filime gukina batanga inyigisho nzima, ababyeyi bashishikarizwa gusobanurira abana babo ibyo bareba muri filime ko ari imfashanyigisho.

           6.    Guhunga amadeni kwa  Samusure 


Mu minsi  ishize inkuru ya Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure muri filime yasakaye hose avuga ko yahunze igihugu cy’u Rwanda akerekeza muri Mozambique nyuma yo kubura inyishyu y’amadeni yari yarafashe aremeye.

Iyi nkuru igikomeje kutavugwaho rumwe cyane  mu Rwanda,yatumye beshi bibaza byinshi, gusa abagiraneza bitanze uko bashoboye bakora ku byabo batanga ubufasha.

Uyu mugabo watangiye kwishyura amwe mu madeni binyuze mu bantu bamuhaye imfashanyo barimo abafana, yatangaje ko aburaho make kugirango yishyure amadeni yose afiye agaruke mu rwamubyaye.

7. Ifungwa rya Yaka Mwana


Gasore Pacific uzwi ku izina rya Yaka Mwana aheruse gutabwa muri yombi ashinjwa icyaha cyo gukomeretsa ku bushake nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B Thierry.

Uyu musore ukunzwe kuganzwa n'inzoga, yatawe muri yombi gusa nyuma aza kurekurwa asubira mu buzima busanzwe.

8. Ubukwe bwa Kanimba na Soleil

Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil ndetse na Mazimpaka Wilson wamenyekanye nka Kanimba muri filime y'uruherereka yitwa "Bamenya Series" baciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, ubwo batunguranaga bagasohora integuza y'ubukwe " Save The Date" ihamya ko bagiye ku rushinga.

Gusa byaje kurangira iyari integuza y'ubukwe ibaye iya Filime.


Ubukwe bwa Kanimba na Soleil bwateguzaga filime, bwahindutse inkuru ku mbuga zitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND