RFL
Kigali

Bruce Melodie na Coach Gael bahuye na Meddy muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:3/12/2023 15:26
0


Umuhanzi Bruce Melodie uri muri Amerika ndetse na Coach Gael bagaragaye bari kumwe n'umunyabigwi mu muziki Nyarwanda no mu karere, Meddy.



Kugeza kuri ubu, Bruce Melodie, Coach Gael ndetse na Meddy bahuye kandi banagirana ibiganiro.

Coach Gael yifashishije ifoto imwe igaragaza aba bahanzi bombi bari kumwe yagize at:" Abahanzi bambere nkunda mumateka yacu y' u Rwanda. Mwebwe mubivugaho iki Abavip?".

Mu bitekerezo byatanzwe kuri aya mashusho n'aya mafoto, benshi ubona ko bifuza ikintu gikomeye kivuye muri aba bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Kuri mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, nibwo Umuhanzi Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe aho yari agiye gufata rutema ikirere imwerekeza muri Amerika mu ruhererekane rw’ibitaramo ‘iHeartRadio Jingle Ball’ biri kubera, icyabaye imbarutso akaba ari indirimbo bakoranye na Shaggy  bise 'When She's Around'.

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2023, nibwo uyu musore afatanyije na Shaggy yataramiye abarenga ibihumbi 14 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas cyafunguye ibindi bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye Amerika no ku yindi migabane kurangiza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira umwaka wa 2024.

Coach Gael, Melodie na Meddy

Coach Gael na Bruce Melodie bahuye na Meddy muri Amerika


Bahuye nyuma yuko Melodie ataramanye na Shaggy muri Amerika

Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND