Kigali

Umunyamakuru Aissa Cyiza yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:3/12/2023 13:22
1


Umunyamakuru, Aissa Cyiza Diana, ukorera kuri Royal Fm ufite ijwi riryohera abatari bake ndetse akaba anafite abafana benshi mu gihugu yasezeranye n'umugabo we witwa Sraith.



Ni ubukwe bwari bubereye ijisho ukurikije amashusho n'amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ubona ko Cyiza yasazwe  n'ibyishimo.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2023. Ibi birori  bifatwa nk'iby'ihihe byose mu buzima bw'umuntu, byari byitabiriwe n'abandi banyamakuru bahuje umwuga; harimo Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Antoinette Niyongira, Michèle Iradukunda, Sandrine Isheja, inshuti n'imiryango ndetse n'abandi.

Aissa, ni munyamakuru wavutse mu 1990, yiga amashuri abanza muri Ecole Primaire de Muhima. Yahavuye atangira ayisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho yavuye ajya kwiga indimi muri St Joseph i Kabgayi, akaba yarahavuye ajya kwiga muri ICK aho yigaga itangazamakuru icyakora aza guhagarika bitewe n'uko yabonaga bimuvuna.

Kuri ubu, akora ikiganiro kitwa AM to PM atangira saa tanu z’amanywa kugeza saa munani z’umugoroba. Akundwa n'abantu batandukanye kubera  uko asoma inkuru zinyuranye yaba izo mu Rwanda no hanze y’igihugu.


Cyiza yari yishimye cyane



Inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye ndetse n'abo bahuje umwuga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gad1 year ago
    Ego mwamafoto mwe.igitangazamakuru gikomeye nkamwe mwerekana amafoto nkaiya



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND