RFL
Kigali

Impamba y'abahanzi nyarwanda bataramiye hanze y'u Rwanda muri 2023 kuri bagenzi babo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/12/2023 20:24
0


Uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo, wateje intambwe ikomeye abahanzi n’umuziki nyarwanda muri rusange, binyuze mu bitaramo binyuranye byagiye bibera hanze y’u Rwanda.



Uko ibihe bigenda biha ibindi, umuziki nyarwanda ugenda utera imbere mu buryo butangaje kandi bushimishije. Muri uyu mwaka unafite igisobanuro gikomeye mu myidagaduro nyarwanda muri rusange no mu ruganda rw’umuziki by’umwihariko, abahanzi nyarwanda biganjemo abazamutse vuba bafashe rutema ikirere bajya guhagararira u Rwanda mu mahanga.

Aba bahanzi ntibataramye gusa ngo batahe imbokoboko, ahubwo bahakuye amasomo akomeye bayapfunyikamo impamba maze bayigenera abahanzi bagenzi babo batabashije gutaramira hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka.

Bwiza, umuhanzikazi nyarwanda umaze kuzamura urwego rwe mu muziki, ni umwe mu babashije gutaramira hanze ya Afurika muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo.

Uyu muhanzikazi umaze kwigarurira imitima y'abatari bacye, yagiye gutaramira i Lyon mu Bufaransa ku mugabane w'u Burayi, muri Werurwe uyu mwaka aho yataramanye n'abarimo Christopher ndetse na Riderman.

Kurubu, yatangarije Inyarwanda ko kuba yaragize amahirwe yo gutaramira hanze y'u Rwanda ari inararibonye nziza yagize nk'umuhanzi. Yasobanuye ko icyamutunguye cyane ari ugusanga abantu baho bazi indirimbo ze cyane ndetse bakurikirana umuziki nyarwanda bihabanye cyane n'uko we yabitekerezaga.

Yakomeje avuga ko n'abantu bo hanze batazi ibijyanye n'umuziki nyarwanda biteguye cyane kubimenya, yongeraho ko ahasigaye ari ah'abahanzi nyarwanda mu kurushaho kwamamaza ibihangano byabo.

Avuga ku isomo yahakuye yumva yanasangiza bagenzi be, Bwiza yagize ati: "Twige kuririmba mu buryo buri wese yisanga mu bihangano byacu cyane cyane ku bijyanye n'indimi z'amahanga. Tugerageze kuziga no kuzikoresha mu bihangano byacu kugira ngo bibashe kugera muri sosiyete zose zibarizwamo abakunzi b'umuziki.

Nanashimira ko benshi muri twe bamaze kumva neza imbaraga z'iki kintu ndetse bakomeje kugerageza kugishyira mu bikorwa."

Chriss Eazy nawe wataramiye mu Bihugu bitandukanye birimo Zambia ndetse n'ibyo yitegura gutaramiramo birimo u Burundu n'u Bubiligi, yatangaje ko ibyo yagiye gutaramira hanze yiteze byose yageragayo bikikuba inshuro nyinshi.

Yagize ati: "Mu bitaramo byose maze gukorera hanze, nk'umuhanzi nari niteze kwerekwa urukundo ndetse no gusabana n'abakunzi banjye ariko uko nabikekaga siko byagenze kuko aho najyaga hose nasangaga byikubye inshuro nyinshi, byagendaga neza cyane."

Kimwe na Bwiza, uyu muhanzi yasabye abahanzi bose bo mu Rwanda guhaguruka bakamamamaza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo n'abatawuzi bawumenye.

Ati: "Nyuma yo kumenyekanisha ibikorwa byacu iwacu mu Rwanda, tugomba no gutekereza ku isoko ryo hanze, kuko muri ibyo bitaramo byose usanga hajemo abanyamahanga bacye ubona ko baryohewe n'umuziki nyarwanda ariko batari bawuzi."

Bushali, wigeze gutangariza Inyarwanda ko umwaka wa 2023 wabaye uw'ibitangaza kuri we bitewe n'uko aribwo yakoze cyane ndetse akabasha gutaramira isi abikesha umuziki we, nawe yakoze ibitaramo bikomeye hanze y'u Rwanda. 

Uyu muhanzi yazengurutse u Burayi muri uyu mwaka, akorera ibitaramo i Paris ndetse no muri Belgique. Yakoze kandi iserukamuco rikomeye rya Nyegenyege ryabereye muri Uganda.

Rimwe mu masomo Bushali yasangije abandi, harimo gukora cyane no guhesha ishema igihugu cyabo.

Yagize ati: "Nahigiye amasomo menshi kandi amwe muzagenda muyabona arimo gushyira umuziki wawe ku murongo, uko bategura urubyiniro, n'ibindi tuzagenda dusangira muri uru ruganda rwacu

Muri uyu mwaka, abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Bruce Melodie, The Ben, Kenny Sol, Ariel Ways n'abandi benshi bahesheke umuziki nyarwanda ishema ndetse barushaho kumenyekanisha icyanga cyawo, abatari bawuzi barawirahira.


Bwiza yasabye abahanzi nyarwanda kwiga no gukoresha indimi z'amahanga mu bihangano byabo


Chriss Eazy yavuze ko ari ingenzi cyane gutekereza ku isoko mpuzamahanga


Bushali yasabye bagenzi be gukora cyane bagahesha ishema urwababyaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND