RFL
Kigali

Lionel Messi yashyize umucyo ku bijyanye no gukina igikombe cy'Isi cya 2026

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/12/2023 13:02
0


Umunya-Argentine, Lionel Messi yashyize umucyo ku bijyanye niba azakina imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse anavuga ku gikombe cya Copa America.



Mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Lionel Messi azaba afite imyaka 39. 

Abakinnyi benshi kuri iyi myaka usanga barasezeye mu makipe yabo y'ibihugu cyangwa se baranaretse umupira w'amaguru burundu nk'ababigize umwuga. 

Uko siko bimeze kuri uyu munya-Argentine kuko yamaze kwemeza ko azakina iki gikombe cy'Isi cyo muri 2026 nyuma yuko atwaye icya 2022 cyaberaga muri Qatar.  

Yabyemeje aganira n'ikinyamakuru cya ESPN avuga ko ashaka kuzagikina cyane ndetse anavuga ashaka kuzisubiza igikombe cya Copa America.

Yagize ati: "Buri gihe nzahora ngerageza guhatana byuzuye. Ninjye wa mbere uzi igihe nshoboye ndetse n'igihe ntashoboye".  

"Igihe cyose numva meze neza kandi nshoboye gutanga umusanzu, nzakomeza kuwutanga. Kuri ubu, icyo nshobora gutekereza ni ukugera muri Copa America meze neza nkayikina".  

"Twongera kurwanira igikombe nk'uko twabikoze, kandi tuzongera tugeragese dutware igikombe. Gusa igihe kizababwira ninkina igikombe cy'Isi cyangwa se ntinagikina. Mu bisanzwe, abakinnyi b'umupira w'amaguru ntabwo bakina igikombe cy'Isi ku myaka 39". 

"Byasaga nk'aho nari kuba narasezeye nyuma y’igikombe cy'Isi giheruka ariko ibyabaye biranyuranye cyane. Mu gikombe cy'Isi cya 2026 ubu ndashaka kuzaba nkirimo kuruta mbere hose". 

Yakomeje agira ati: "Nyuma yo kubabazwa imyaka myinshi, uyu munsi twishimiye ibihe turimo tutigeze tunyuramo mbere kandi ndashaka kubibamo cyane. Ndi kumwe n'itsinda ry'abakinnyi beza kandi ndashaka kwishimana naryo ntatekereje ku myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere". 

"Sinshaka gutekereza ku gikombe cy'isi ariko kandi sinshobora kuvuga ko 100% ko ntazaba mpari kubera ko ikintu cyose gishobora kubaho. Bitewe n'imyaka yanjye ariko tuzareba aho nshobora kugera. Nitubikora neza muri Copa America nshobora kuzakomeza gukina kandi birashoboka ko bizabaho". 

Lionel Messi yatangaje ibi ariko mbere yuko akina igikombe cy'Isi cya 2022 yari yaravuze ko ari cyo cya nyuma akinnye gusa yahinduye ibitekerezo bitewe nuko yagitwaye.


Lionel Messi wavuze ko yifuza kuzaba mu gikombe cy'Isi cya 2026 kurusha ikindi gihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND