RFL
Kigali

RIB yafunze abantu bane barimo abapasiteri bacyekwaho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/12/2023 20:47
0


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane barimo abapasiteri babiri, bakaba bacyekwaho gukora no gukoresha inyandiko Mpimbano



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 1 Ukuboza 2023 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije ku rubuga rwa X rwatangaje ko abantu bane barimo Abapasiteri babiri bafashwe bacyekwaho gukora no gukoresha inyandiko Mpimbano.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwagiraga ruti "RIB yafunze abantu bane bakurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Muri bo harimo abapasiteri babiri aribo Karamuka Frodouard na Mazimpaka Janvier."

Ubutumwa bwa RIB bwakomezaga bugira buti: "Iperereza rirakomeje mu gihe abakekwaho icyaha bafungiye kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

Biravugwa ko abapasiteri babiri batawe muri yombi bari mu bayoboke ba ADPR bo mu Ntara y'Iburasirazuba baherutse kwandika ibaruwa yo kweguza Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye

Bivugwa ko mu ibaruwa banditse bashyizeho urutonde ruriho amazina bagaragaza ko bayisinyeho mu gihe bo bahakana ko nta mukono bashyize kuri iyo nyandiko yohererejwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND