RFL
Kigali

Nyamasheke: Umugabo arashinjwa gushaka kujugunya umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/12/2023 19:42
0


Umugabo utuye mu karere ka Nyamasheke arimo gushakishwa n'inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kugerageza kujuganya umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.



Nkurunziza Ismael ufite imyaka 37 inzego z'umutekano zikomeje kumushakisha nyuma yo gushaka kujugunya mu cyobo yacukuye mu nzu iwe gifite metero 5.

Uwitonze Jean Marie Vianney ukora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Rusizi yavuze ko yasimbutse urupfu nyuma y'uko uwo mugabo yamujyanaga aho atuye Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke agashaka kumwicira mu cyobo yacukuye mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer, yavuze  ko mu nzu ya Nkurunziza hatahuwe icyobo yashakaga kujugunyamo uwo mugabo utwara abagenzi kuri moto.

Ati: “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwiye ko ari ho amwishyurira, akanamufasha uwo mugore we kumwumvisha ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. 

Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore bagira inama. Aho kuzana ibyo byombi, kuko uwo mugore we ngo basanze adahari, Nkurunziza yazanye urufuka rwuzuye ibintu umumotari atamenye, amubwira kurumutwaza ngo basubire Kamembe amwishyurire rimwe.”

Uwo muyobozi yakomeje agira ati: “Umumotari akandagije ikirenge kimwe aho yari asunikiwe yumva agiye kugwamo arakigarura, ashaka gusohoka, undi amufata mu ijosi, bagundagurana asohoka, avuza induru, abaturage baratabara natwe ubuyobozi turabimenya turaza.”

Amakuru avuga ko ubwo Uwitonze Jean Marie Vienney, yasohokaga avuza induru, umugabo yahise icyo cyobo ariko abaturage bahuruye abaca mu rihumye amaguru ayabangira ingata.

Umugore wa Nkurunziza ubwo havugaga induru yahise aza mu rugo abajijwe niba yari azi icyo umugabo we yacukuye mu nzu yahise yemera ko akizi ndetse ahita atabwa muri yombi mu gihe umugabo inzego z'umutekano zikomeje kumushakisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND