Kuva mu mpera za 2021, Papa Cyangwe yatandukana na Rocky Entertainment, sosiyete ya Uwizeye Marc uzwi nka Rocky, ntiyasibye kuririmba akomoza ku bihe bitari byiza yagiriyemo, yaba mu ndirimbo ze bwite cyangwa izo yahuriyemo n’abandi.
Mu ndirimbo
ye yise ‘Mu bigori’ imaze amezi abiri igaragaramo inkuru zakozwe na bamwe mu
banyamakuru zivuga ku itandukana rye na Rocky ritavuzweho rimwe.
Harimo
inkuru zivuga ko amaze iminsi ahanganye n’umuraperi mugenzi we Kivumbi, izivuga
y’uko amaze iminsi abana n’umugore n’inkuru igaragaza Rocky asobanura ko Papa
Cyangwe ariwe wamusabye ko batandukana, buri umwe agaca inzira ze.
Muri iyi ndirimbo,
Papa Cyangwe aririmba avuga ko na Rocky wamuzanye mu muziki ari ‘mu bigori’.
Mu ndirimbo ‘Ishaza’
AB Godwin yahurijemo abaraperi Ama G The Black, Khlafan, Young Grace, Manick
ndetse na Benzo, Papa Cyangwe yongeye gukomoza ku bihe yabanyemo na Rocky mu
gihe cy’imyaka irenga ibiri.
Uyu muraperi
yavuze ko agishakisha ubuzima nk’abandi bose. Akavuga ko adateze kwibagirwa
ukuntu Rocky yashakaga ko bakorera amafaranga ariko inyungu ikamugeraho
wenyine- rimwe na rimwe agashaka ko amusukira inzoga.
Yavuze ati “Ndacyari
ku mihanda, ubuzima n'amaganya. 'Beef' na buri umwe wese ushaka ifungo.
Ifaranga ryadutesheje kubana nk'uko byahoze. Sinzibagirwa narimwe Uwizeye Marc
[Rocky] ashaka mukurikire ipinda (amafaranga) ndimusehere. Ibyana tujurire,
byeri ngo musukire."
AB Godwin
wakoze iyi ndirimbo ‘Ishaza’, yabwiye InyaRwanda ko ibanjirije izindi agomba
gushyira hanze mu bihe bitandukanye zihuriyemo abaraperi n’ize bwite.
Ati “Nifuije
guhuriza hamwe bamwe mu bahanzi bigeze kuba barakoraga Hip Hop, kuko numvaga
aribo bashobora kumpa RAP abantu bakumbuye itandukanye n’izindi n’ubu
zigezweho.”
Godwin
yavuze ko muri iyi ndirimbo ‘Ishaza’ buri wese yaririmbye uko yumva ibintu ku
giti cye, ariko kandi ajyanisha n’ibigezweho.
Ati “Urebye
twese twaririmbaga ibintu bimwe bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi buri muntu
akabiriramba uko abyumva.”
Uyu musore
usanzwe uzwi cyane mu bakora amashusho y’indirimbo z’abahanzi, avuga ko asohoye
iyi ndirimbo ‘Ishaza’ mu gihe anitegura gushyira hanze indirimbo ye yise “Where
Is Love.”
Mu kiganiro
aherutse kugirana na Radio Rwanda, Papa Cyangwe yavuze ko kuva yatandukana na
Rocky ibihangano bye bitakomeje kuba ku kigero kimwe n’icyo byari biriho
agikorana na Rocky.
Yavuze ati “Hari
abavuga ngo narakonje, ntakonja se! Umuntu uba iwabo ku babyeyi, iyo agiye
kwibana, ubwo buzima buba butandukanye cyane. Hariya hari nko mu muryango, nari
meze nk’uhagarariwe n’ingwe, nakoraga ibyo nshaka kuko nabaga nziko hari uri
buze kubikemura, agakosora amakosa naba nakoze."
Akomeza ati "Indirimbo
zarakundwaga cyane kuko nyine nari kumwe n’ikipe ngari imfasha ibyo byose
birumvikana, nyuma yaho hajemo icyo cyuho ariko ubu biri kugenda
bikemuka."
Ariko kandi
ashimangira ko gutandukana na Rocky byamufashije kwaguka mu ntekerezo. Ati “Ubu
nsigaye njya kuvuga nkatekereza kabiri, nkavuga nti wasanga nisibiye n’amayira
nari nsigaranye, byatumye ntekereza cyane kuko ngomba kwiyushyurira ibintu
byose."
Yungamo ati "Kiriya
gihe nakoraga ibyo nishakiye nkavuga nti Rocky Kimomo azajya kubikemura, niyo
mpamvu mutakimbona mu biganiro byinshi cyane byo kuri za YouTube, ni uko hari
umurongo nihaye."
Papa Cyangwe
yongeye kwitsa kuri bimwe mu bibazo byatumye asezera Rocky
Cyangwe yakomoje
ku kuntu Rocky yajyaga amusaba kumusukira inzoga, ifaranga agashyira ku mufuko
AB Godwin
yatangaje ko yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo ari nako
akora indirimbo ze
TANGA IGITECYEREZO