Nyuma y'uko abantu benshi bamushinje gushaka kwihindura umuzungu kandi abeshya ko ari umwirabura, nyina wa Beyonce witwa Tina Knowles yahagurukiye kurwanya abasebya umukobwa we.
Umuhanzikazi Beyonce w'imyaka 42 ni umwe mu bari kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi kubera amafoto yashyize hanze amurika filime nshya yise Reanisance ikaba ishingiye kuri album ya Karindwi yakoze mu muziki.
Amafoto yatumye avugwa cyane, ni uko ibara ry'uruhu rwe ryahindutse nk'iryumuzungu kandi yarahoze avuga ko ari umwirabura bityo abantu bakabishingiraho bamushinja gushaka kwihindura umuzungu kandi asanzwe ari umwirabura.
Nyuma yo kubona ko umukobwa we atorohewe ku mbuga nkoranyambaga, Tina Knowless nyina wa Beyonce yise abaswa abantu barimo bavuga ko yihinduye umuzungukazi atangaza ko yagombaga gushaka ibijyanye mu rwego rwo kuza guseruka gitwari.
Yagize ati “Yakoze Filime yise “Renaissance” aho abantu bose bari bambaye imyambaro isa n’ifeza n’imisatsi bijyanye bitewe n’ahantu yari agiye gutambuka, none mwa baswa mwe muhisemo kuvuga ko yashatse kwigira umuzungukazi?.”
Iyi filime yamuritswe na Beyonce igatuma bamwita indyarya, irimo amafoto agaragaza uko ibitaramo bya Renaissance yakoze azenguruka hirya no hino ku Isi byagenze. Mu mafoto amwe n'amwe ari muri iyo filime agaragaramo n'abana be bagiye baserukana ku rubyiniro mu duce tumwe na tumwe.
Ifoto irimo ikwirakwizwa igaragaza ko Beyonce yihinduye umuzungu
Bamwe bibasiye Beyonce
Ubusanzwe Beyonce ni umwirabura.
TANGA IGITECYEREZO