RFL
Kigali

Rocky yayanduje urubyiruko rwinshi! Sobanukirwa indwara ya Gamophobia yo gutinya ubukwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:29/11/2023 17:45
1


Hari abantu batinya gukora ubukwe kubera impamvu zitandukanye ariko hari n'abandi bakabya bikabaviramo uburwayi.



Umuntu aho ava akagera hose, iyo ari nta kibazo afite ntabwo yakwanga gukora ubukwe ngo yubake umuryango aterwe ishema no kwitwa umugabo cyangwa umugore wa kanaka.

Kubwo impamvu zitandukanye, umuntu ashobora gutinda gukora ubukwe cyangwa se akanga gukora ubukwe kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi akenshi n'ubwo ubufite aba yihagazeho.

Hari imvugo ivuga ngo "Nta bukwe duteze gukora". Iyi mvugo ni imwe mu zituma hari abantu bagendera muri iyo mvugo bakahandurira baziko bari mu mikino kandi Gamophobia ikazamugiraho ingaruka.

Hari ubwo abagore bashobora kuba barwara indwara ya Lockiophobia ituma batinya kubyara bakiyumvisha ko bazabyara bakumva batakora ubukwe cyangwa se ngo bahure n'abagabo bagirane umubano wimbitse bigatuma bareka gukora ubukwe ndetse bakabitinya cyane.

Ku bagabo, hari abashobora kugira indwara ya Gynophobia ituma batinya abagore ku buryo kuvugisha umugore bimubera ikizamini birangira atsinzwe. Kubwo gutinya abagore no kutagirana imishyikirano nabo bikarangira adakoze ubukwe.

Haba abagabo cyangwa abagore bashobora kuba barwara indwara ya Genophobia ituma batinya gukora imibonano mpuzabitsina. Uyifite atekereza nyuma yo gukora ubukwe ko n'ibyo bizagerwaho ubwoba bukamutaha akabireka.

Indi ndwara ishobora gutera Gamophobia ni indi bita Pistanthphobia yo gutinya kujya mu rukundo akumva atashobora kwitwara nk'abantu bakundana, kwita ku mukunzi ndetse n'ibindi abakunzi bakorerana.

Abantu bafite iyi ndwara ntabwo bakunze kuramba mu rukundo ndetse babangamirwa cyane no kujya mu rukundo ahubwo bo bagashyira imbere ubucuti busanzwe kurusha ikindi kintu.

Uretse kudashoboka mu rukundo, umuntu urwaye iyi ndwara ntabwo akunda kuvuga ahazaza he kugira ngo atisanga yavuze na gahunda y'ubukwe bwe cyangwa abibajijwe kandi ari ibintu bimubangamira cyane.

Bimwe mu byo baba batekereza ni uko bashobora kubabazwa nyuma yo gukora ubukwe, ni ugucupira, kubuzwa uburenganzira bwo gukora icyo bashatse, kuzatandukana nyuma yo gukora ubukwe ndetse n'izindi mpamvu bashobora gushingiraho.

Bimwe mu bituma iyi ndwara ikomeza gukwirakwira ni uko abantu bakiyikerensa bumva ko nta bukana ifite. Uko bakerensa ubwo bukana niko irushaho gukwirakwira abantu bakabihindura urwenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri7 months ago
    Yewe uwanditse iyi numwana mumyumvire pe. Mbere yo kubeshyera indwara ariwowe wanjya mubyo gushaka uzi inkumi ziri hano hanze nabasore. Icyambere izo nkumi zirirwa zibeshyera abasore bagafungwa wowe nigute wajya mubyogushaka kndi wakishakiye money. Mugera murugo ubukene bwaza hakabaho kwicuza ngo najyagahe kweli ko abandi bakiryoshya. Social media nikintu cyahinduye byinshi bibi wibeshyera indwara iyo ntayibaho.





Inyarwanda BACKGROUND