Abahanzi bakiri bato mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Drocas bagiye gukorera igitaramo mu Burundi nyuma y'uko batangaje kujya muri Canada bigahera mu mvugo.
Vestine na Drocas ni abahanzikazi bakiri bato bamaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y'Iburasirazuba ku bashobora kumva ikinyarwanda nko mu Burundi.
Ku wa 23 Gicurasi, babifashijwemo na MI Empire ya Irene Murindahabi isanzwe ibareberera inyungu, batangaje ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada ariko kugeza ubu ntawongeye kubikomozaho.
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, MI Empire ireberera inyungu Vestine na Drocas batangaje ko aba bahanzikazi bagiye gutaramira mu Burundi ku wa 23 Ukuboza 2023.Andi makuru akaba azamenyekana mu gihe cya vuba.
Uyu munsi bazataramira i Burundi, nibwo amasomo azaba yafunze mu Rwanda hose igihembwe cya mbere cy'umwaka 2023-2024 bivuze ko iki gitaramo kizakorwa barasoje gukora ibizamini wenda bakagenda mbere y'ifunga ry'amashuri.
Iki gitaramo bagiye gukorera mu Burundi nicyo cya mbere aba bahanzikazi bagiye gukorera hanze y'igihugu dore ko icyo bakoze gikomeye kigahuza imbaga nyinshi ari ubwo bamurikaga album yabo "Nahawe Ijambo" igitaramo cyabereye Camp Kigali.
Vestine na Drocas bamenyekanye mu ndirimbo zirimo Nahawe Ijambo, Papa, Adonai, Ibuye, Simpagarara ndetse n'izindi zakoze ku mitima ya benshi.
Vestine na Drocas bagiye gutaramira i Burundi.
Igitaramo gikomeye cyane Drocas na Vestine baririmbyemo ni ubwo bamurikaga album yabo "Nahawe Ijambo"
Amasomo y'igihembwe cya mbere azarangira Drocas na Vestine berekeza mu Burundi
Amasomo mu Rwanda azafunga ku wa 22 Ukuboza 2023
Drocas na Vestine bagiye gutaramira mu Burundi
TANGA IGITECYEREZO