Indirimbo Umenisamehe ya Israel Mbonyi yaje ku mwanya wa Cyenda mu ndirimbo zikunzwe muri Tanzania mu gihe umunani za mbere ari iz'abahanzi bakorera umuziki muri Wasafi biganjemo D Voice uheruka kuyisinyira.
Israel Mbonyi amaze iminsi itanu ashyize hanze indirimbo "Amenisamehe" yari isanzwe yitwa "Yankuyeho Urubanza" yahinduye mururimi rwa Kiswahili ruvugwa cyane mu bigugu byo muri Afurika y'Ibursirazuba.
D Voice ufite indirimbo 6 mu ndirimbo 10 zikunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ku rubuga rwa Youtube, abikesha album nshya "Swahili Kid" aherutse gushyira hanze ubwo yasinyaga muri Wasafi.
Undi muhanzi wagaragaye cyane kuri uru rutonde, ni Harmonize ufite indirimbo ebyiri zikunzwe muri Tanzania arizo Boss ndetse na Sijui nazo zimaze iminsi mike zigiye hanze.
Uru rutonde ruyobowe n'indirimbo Kommando ya G Nako ndetse na Diamond Platnumz aho mu byumweru bibiri imaze kurebwa n'abantu Miliyoni hafi ebyiri.
Dore urutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane ku rubuga rwa Youtube muri Tanzania
1. Komando - G Nako Ft Diamond Platnumz
2. BamBam- D Voice Ft Zuchu (Video)
3. BamBam- D Voice Ft Zuchu (Audio)
4. KamaWengine - D Voice Ft Diamond Platnumz
5. MpeniTaarifa - D Voice Ft Mbosso
6. Nimezama - D Voice Ft Zuchu
7. Sijui - Harmonize
8. Umenifunza - D Voice
9. Amenisamehe - Israel Mbonyi
10. Boss - Harmonize
Umuhanzi D Voice afite indirimbo 6 mu ndirimbo 10 zikunzwe muri Tanzania
Abikesha indirimbo Amenisamehe, Israel Mbonyi afashe neza abaturage muri Tanzania
Harmonize afite indirimbo 2 mu zikunzwe muri Tanzania
TANGA IGITECYEREZO