RFL
Kigali

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel rwemeza ko akomeza gufungwa by'agateganyo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/11/2023 17:20
0


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba akomeza gufungwa by'agateganyo.Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwafashe icyemezo ku bujurire bwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, rwemeza ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare gifite agaciro, bityo ko akomeza gufungurwa by'agateganyo.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana uregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare tariki 15 Ugushyingo 2023.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel yari yajuririye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuwa 15 Ugushyingo 2023. Mu bujurire bwe, yavugaga ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare ko rwirengagije impamvu yagaragaje urusaba kumurekura agakurikiranwa ari hanze adafunze. 

Mu mpamvu zikomeye yagaragazaga zirimo uburwayi ariko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko akurikiranwa afunzwe nkuko byari byasabwe n'ubushinjacyaha. 

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwavuze ko impamvu zatanzwe na CG (Rtd) Gasana Emmanuel zidafite ishingiro rutegeka ko akomeza gufungwa gufungwa by’agateganyo.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel acyekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, n’icyaha cyo gusaba cyangwa kwakire indonke.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND