Kigali

Umukinnyi wa APR VC wakubise umutoza we akamuvusha amaraso yafatiwe ibihano bikomeye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2023 8:31
0


Umukinnyi wa APR Volleyball Club, Gisubizo Merci, wakubise umutwe umutoza we, Mathieu Rwanyonga, akamuvusha amaraso, yafatiwe ibihano byo guhagarikwa mu gihe kingana n'umwaka.



Mu minsi yashize ni bwo mu Rwanda haberaga imikino y'irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship 2023’. Byarangiye iryo rushanwa ryegukanwe na Police VC yo mu Rwanda mu bagabo ndetse na Pipeline WVC yo muri Kenya mu bagore. 

Ubwo hakinwaga umukino wa 1/2 wahuzaga APR VC na Police VC muri BK Arena, habayeho ibibazo umukinnyi wa APR VC Gisubizo Merci akubita umutwe umutoza we Mathieu Rwanyonga ku mazuru ndetse binatuma ava amaraso ajyanwa kwa muganga. 

Byari bitewe n'ubwumvikanye buke aho uyu mukinnyi Gisubizo Merci yari abajije umutoza we Mathieu Rwanyonga impamvu yari agiye kumusimbuza maze nawe akamusubiza amukurura umwambaro mu ijosi.

Nyuma y'ibyo uyu mukinnyi yaje kwandikira ibaruwa umutoza we amusaba imbabazi ndetse n'abanyarwanda muri rusange avuga ko imyitwarire ye itazongera ukundi ariko ntibyakuyeho ko afatirwa ibihano.

Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda niryo ryamufatiye ibihano byo kumuhagarika igihe kingana n'umwaka umwe atagaragara mu bikorwa byose bijyanye na Volleyball. 

Ikindi kandi yahagarikiwe uburenganzira butangwa n'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball bwo kujya gukina mu makipe yo hanze y'u Rwanda.

Ibi bihano byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuwa Gatanu taliki 24 bikazarangira n'ubundi mu kwezi nk'uku taliki 25 mu mwaka utaha.


Ibaruwa ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda ryandikiye Gisubizo Merci rimumenyesha ibihano

Gisubizo Merci wakubise umutoza we yahagaritswe umwaka atagaragara mu bikorwa bya Volleyball 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND