RFL
Kigali

Green P yagaragaye mu kabari ku Gisimenti

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/11/2023 8:11
0


Rukundo Elie uzwi mu muziki nyarwanda nka Green P amaze iminsi i Kigali. Yagiye i Dubai muri Mata ya 2021 akaba yaraje mu bikorwa bitandukanye birimo umuziki n'ubukwe bw'umuvandimwe we The Ben uri kubarizwa muri America y'amajyaruguru mu gihugu cya Canada.



Green P yaje i Kigali ku wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 yabihishe itangazamakuru ry'imyidagaduro. InyaRwanda yari yamenye ko ahamaze icyumweru bihumira ku mirari ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yasohokeraga mu kabari kari kafunguye imiryango ku Gisimenti i Remera maze agasanga Green P ari kuririmba imwe mu ndirimbo ze zakunzwe. 

Ni indangururamajwi yari ahawe na Dj Drizzy warimo avanga imiziki amusaba ko yasuhuza abafana be n'aba Tuff Gang bitewe n'uko yarimo akina indirimbo za ririya tsinda ryazamuye Hip Hop mu Rwanda. Green P yafashe indangururamajwi 'Micro' aririmba indirimbo yari ikinwe na Dj Drizzy.

Indirimbo irangiye ahagana saa sita Green P yahise asohoka muri ako kabari aragenda. Green P kuba yaje gushyigikira Dj Cyusa na Dj Drizzy ntabwo bitangaje kuko i Dubai aho akorera ahamaranye iminsi na Dj Cyusa.

Mu Ukuboza kwa 2021 Green P yagiranye amasezerano na Urutozi Gakondo, sosiyete ikora imyambaro. Bari bemeranyijwe ko azamamaza imyenda yabo nawe bakamukorera album mu buryo bw'amajwi n'amashusho nubwo umwaka warangiye iyo album itagiye hanze. Buriya wenda iracyatunganywa kuko ntiyigeze isohoka.

Urutozi Gakondo ni sosiyete ikorera i Kigali ariko ikagira ishami i Dubai umujyi Green P yagiye gukoreramo muri Mata ya 2021. Abahanga mu bijyanye na Hip Hop bavuga ko Green P ari umuraperi w'umuhanga mu kurapa no kwandika. Ni umwe mu basigaye bagize itsinda rya Tuff Gang.

Bull Dog aherutse kubwira InyaRwanda ko bafite imishinga y'indirimbo bahuriyemo ku buryo bose nibaboneka bazumvikana album bakoranye igasohoka kuko igeze kuri 80%. 

Twabibutsa ko Green P ari umuvandimwe wa The Ben uri kwitegura ubukwe buri mu Ukuboza kwa 2023. Yari amaze igihe i Dubai ndetse bikaba byaratumye atabasha gushyingura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana.

Akabari yasohokeyemo ku Gisimenti ni gashya ariko kakana kasimbuye akandi kari kahasanzwe kitwaga Rosty Bar gaherereye i Remera ku Gisimenti. Kafunguye imiryango mu ijoro rya tariki 24 Ugushyingo 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND