RURA
Kigali

Kevin Kade yifashishije Element na Miss Cadette mu ndirimbo yubakiye ku bwami bwa Misiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2023 14:27
0


Umuhanzi Kevin Kade yashyize ahagaragara amashusho ye nshya yise "Munda" igaragaramo Producer Element na Umukundwa Cadette [Miss Cadette], igaragaramo bimwe' mu bice byisanisha cyane n'ubwami bwa Misiri.



Kevin Kade yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, kandi avuga ko ari imwe mu zigize Album ye ya mbere amaze igihe ari gutegura.

Iyi ndirimbi bigaragara ko yanditswe n'abantu bane barimo Bill Ruzima, Element Eleeh, Rumaga na Kivumbi, ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Jules Hirwa.

Irimo ababyinnyi basanzwe bazwi mu ndirimbo z'abandi bahanzi nka General Benda, Jordan, Kallas ndetse na Grevis.

Ibaye indirimbo ya Gatatu, Producer Element akoreye Kevin Kade mu buryo bw'amajwi (Audio), ariko kandi n'iyo ndirimbo ya mbere amwifashishije mu mashusho y'indirimbo ibizwi nka 'Choreographer'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bagendeye kuri bimwe mu byaranze ubwami bwa Misiri mu rwego rwo kugaragaza umuco wa kiriya gihugu no kwagura ibihangano bye.

Yavuze ati "Twatekereje gukoresha ibigaragaza ubwami bwa Misiri bitewe n'uko twifuzaga y'uko twakora ibintu birimo umuco cyane, ariko tugendeye uko twumvaga muri Egpyt hari hameze, harimo ubwami, biriya bigaragara mu ndirimbo n'ibindi twagiye tubona."

Uyu musore anavuga ko bakoze iyi ndirimbo bisanisha n'ibyaranze ubwami bwa Misiri, kubera ko iyi ndirimbo ibyinitse. Ati "Indirimbo yacu ikaba irimo iningiri mu mudiho wayo, gusa ntabwo ari Element arimo nk'umuhanzi, ni uko namwifashije mu mashusho y'indirimbo.

Kevin Kade avuga ko yandika iyi ndirimbo yatekereje ku musore ushobora gukunda umukobwa wo mu bakire, akagorwa no kwemerwa mu muryango.

Muri iyi ndirimbo, Kevin Kade aba ari umusore wakunze umukobwa w'umwami, akagorwa no kumugeraho, rimwe na rimwe agakoresha amayeri yatumye abasha kumugerhao.

Ibitabo by’amateka bivuga ko ubwami bwa Masiri bwabayeho ahagana mu mwaka wa 3100 mbere ya Yesu/Yezu Kristo. Inyandiko zigaragaza ko bwashingiwe ku mugezi wa Nile, kandi bwabaye imvano y’imyemerere, ubusizi, imibereho ya muntu n’ibindi

Abanyamisiri ba kera bemeraga imana nyinshi kuko bagiraga ibigirwamana ndetse n'ibigirwamanakazi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Kevin Kade agaragaza bimwe mu bice bimeze nk’ubutayu, ‘Pyramid’, imyambaro yisanisha n’abanya-Misiri n’ibindi.

Muri iki gihe, Ngabo Richard [Kevin Kade] avuga ko ari gukora kuri album y'indirimbo 16 yise 'Baho'. Kandi avuga ko izaba iriho indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga.

Uyu musore aravuga ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere mu gihe asanzwe afite indirimbo hanze zakunzwe zirimo nka 'Pyramid' yakoranye na Kivumbi King na Drama T, ‘Amayoga’, ‘Nana’, ‘Tiana’, ‘Ma Bae’ n’izindi.


Kevin Kade yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Munda’ igaragaramo Element na Miss Cadette


Kevin Kade yavuze ko bashushanyije ubwami bwa Misiri muri iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza umuco no kuba iyi ndirimbo ibyinitse


Umukundwa Cadette uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 agaragara muri iyi ndirimbo


Producer Element yakoze indirimbo ya gatatu ya Kevin Kade


Kevin yatangiye umuziki mu 2019, ni nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri rya muzika ry'u Rwanda.

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUNDA’ YA KEVIN KADE

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND