Umuhanzi Kevin Kade yashyize ahagaragara amashusho ye nshya yise "Munda" igaragaramo Producer Element na Umukundwa Cadette [Miss Cadette], igaragaramo bimwe' mu bice byisanisha cyane n'ubwami bwa Misiri.
Kevin Kade
yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, kandi avuga
ko ari imwe mu zigize Album ye ya mbere amaze igihe ari gutegura.
Iyi ndirimbi
bigaragara ko yanditswe n'abantu bane barimo Bill Ruzima, Element Eleeh, Rumaga
na Kivumbi, ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Jules Hirwa.
Irimo
ababyinnyi basanzwe bazwi mu ndirimbo z'abandi bahanzi nka General Benda, Jordan,
Kallas ndetse na Grevis.
Ibaye
indirimbo ya Gatatu, Producer Element akoreye Kevin Kade mu buryo bw'amajwi
(Audio), ariko kandi n'iyo ndirimbo ya mbere amwifashishije mu mashusho
y'indirimbo ibizwi nka 'Choreographer'.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, Kevin Kade yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bagendeye kuri bimwe mu
byaranze ubwami bwa Misiri mu rwego rwo kugaragaza umuco wa kiriya gihugu no
kwagura ibihangano bye.
Yavuze ati
"Twatekereje gukoresha ibigaragaza ubwami bwa Misiri bitewe n'uko
twifuzaga y'uko twakora ibintu birimo umuco cyane, ariko tugendeye uko twumvaga
muri Egpyt hari hameze, harimo ubwami, biriya bigaragara mu ndirimbo n'ibindi
twagiye tubona."
Uyu musore
anavuga ko bakoze iyi ndirimbo bisanisha n'ibyaranze ubwami bwa Misiri, kubera
ko iyi ndirimbo ibyinitse. Ati "Indirimbo yacu ikaba irimo iningiri mu
mudiho wayo, gusa ntabwo ari Element arimo nk'umuhanzi, ni uko namwifashije mu
mashusho y'indirimbo.
Kevin Kade
avuga ko yandika iyi ndirimbo yatekereje ku musore ushobora gukunda umukobwa wo
mu bakire, akagorwa no kwemerwa mu muryango.
Muri iyi
ndirimbo, Kevin Kade aba ari umusore wakunze umukobwa w'umwami, akagorwa no
kumugeraho, rimwe na rimwe agakoresha amayeri yatumye abasha kumugerhao.
Ibitabo by’amateka
bivuga ko ubwami bwa Masiri bwabayeho ahagana mu mwaka wa 3100 mbere ya
Yesu/Yezu Kristo. Inyandiko zigaragaza ko bwashingiwe ku mugezi wa Nile, kandi
bwabaye imvano y’imyemerere, ubusizi, imibereho ya muntu n’ibindi
Abanyamisiri
ba kera bemeraga imana nyinshi kuko bagiraga ibigirwamana ndetse
n'ibigirwamanakazi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Kevin Kade agaragaza bimwe mu
bice bimeze nk’ubutayu, ‘Pyramid’, imyambaro yisanisha n’abanya-Misiri n’ibindi.
Muri iki
gihe, Ngabo Richard [Kevin Kade] avuga ko ari gukora kuri album y'indirimbo 16
yise 'Baho'. Kandi avuga ko izaba iriho indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda no mu
mahanga.
Uyu musore
aravuga ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere mu gihe asanzwe afite
indirimbo hanze zakunzwe zirimo nka 'Pyramid' yakoranye na Kivumbi King na
Drama T, ‘Amayoga’, ‘Nana’, ‘Tiana’, ‘Ma Bae’ n’izindi.
Kevin Kade
yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Munda’ igaragaramo Element na Miss Cadette
Kevin Kade
yavuze ko bashushanyije ubwami bwa Misiri muri iyi ndirimbo mu rwego rwo
kugaragaza umuco no kuba iyi ndirimbo ibyinitse
Umukundwa
Cadette uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 agaragara muri
iyi ndirimbo
Producer
Element yakoze indirimbo ya gatatu ya Kevin Kade
Kevin
yatangiye umuziki mu 2019, ni nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri rya muzika
ry'u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO