Umunya Serbia, Novak Djokovic ugeze mu mikino ya nyuma ya Davis Cup iri kubera muri Espagne, yatangaje ko yifuza ko iri rushanwa ryareka kujya rikinirwa muri Espagne gusa, rikazanajyanwa no mu bindi bihugu bigize Isi.
Novak Djokovic yavuze ibi ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo, ubwo Serbia yiteguraga gukina umukino wa kimwe cya Kane ihuramo n’u Bwongereza muri iyo mikino ya Davis Cup.
Muri 2019 nibwo iri rushanwa ryavuguruwe, ku mbaraga z'ikigo cy’ishoramari cy’uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona, Gerard Piqué, cya ‘Kosmos Investment Group’.
Agaruka ku kuba irushanwa rikomeye nk’iri ritabera mu bihugu byose, cyane ko no mu gihugu cye ritarahabera kuva mu 2018.
Novak Djokovic yagize ati "Iri rushanwa rihuza ibihugu bikomeye ku Isi, ntiryagakwiriye gukinirwa ahantu hamwe umwaka urenze umwe. Buri wese akwiriye kugira ijambo kuri iyi mikino. Kandi si ngombwa ko ibyo mvuze aribyo bikurikizwa.
"Ibitekerezo kuri iyi ngingo birakenewe, tukongera tugakina nka mbere ubwo habaga imikino yo mu rugo no kwishyura. Guha igihugu kimwe imikino yose guhera muri kimwe cya munani birakabije, rigomba guhabwa ibihugu byose.
Kugeza ubu irushanwa ryakinywe n'ibihugu 16 bihera muri kimwe cya munani ariko Espange yakiriye ntabwo yabonye itike yo kurikina.
Davis Cup yatangiye mu 1900, amakipe agakina imikino ibanza iwayo ndetse akajya no hanze kwishyura.
Byahindutse ubwo Kosmos Investment Group ya Gerard Piqué yarishoragamo Miliyari 2.15 £ mu masezerano bagiranye.
Muri Mutarama 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi (ITF) ryasoje amasezerano ryari rifitanye na Kosmos ariko ibyo gusaranganya ibihugu byose iri rushanwa rifatwa nk’igikombe cy’Isi biracyari mu bitekerezo bya bamwe mu bakinnyi.
Novak Djokovic umaze kubaka ibigwi mu mukino wa Tennis, arasabwa ko imikino ya Davis Cup yavanwa muri Espagne ikazajya ikinirwa no mu bindi bihugu bigize
Kuva company ya Gerard Pique yaza muri Davis Cup, iri rushanwa risigaye ribera muri Espagne gusa. Novak Djokovic yahagurukiye gusaba ko ryasubizwa mu bihugu bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO