Nyuma y'iminsi itari micye Jada Pinkett Smith avugwaho kuba asebya umugabo we Will Smith binyuze mu gitabo aherutse gusohora hamwe nibyo abwira itangazamakuru. Ibi Jada yabiteye utwatsi avuga ko ntanarimwe yashyize hanze ubuzima bwabo agamije kumusebya.
Gusebya umugabo we, kumuvugaho ibinyomo no kumusuzuguza ku karubanda biri mubyo Jada Pinkett Smith amaze iminsi avugwaho, aho benshi amunenga ko akabya gutangaza ibintu by'ibanga ku mugabo we Will Smith benshi bagereranya no kumusebya agamije kwinjiza amafaranga.
Urugo rw'ibi byamamare byombi Jada Pinkett Smith hamwe na Will Smith rumaze igihe rugarukwaho yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Ahanini ibi byaje biturutse ku gitabo cyitwa 'Worthy' Jada aherutse gusohora avugamo amabanga ye na Will Smith mpaka nayo mu buriri bwabo.
Benshi bavuga ko ibyo Jada Pinkett akora ari ugusebya umugabo we Will Smith
Ibi byatumye benshi bamwinubira bamugaya ko ibyo amutangazaho bisebya Will Smith nyamara ari mubagabo bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Ibi ariko siko Jada abibona kuko yatangaje ko nubwo benshi babimuvugaho nyamara ngo ntanariwe yigeze asebya Will Smith nk'uko bivugwa.
Mu gice cya kabiri cy'ikiganiro cya 'The Breakfast Club' cyagiye hanze Jada aherutse kugirira kuri radiyo ya Power 105.1 iri mu zikomeye i New York. Muri iki kiganiro niho Jada yavuze ko atemeranya nabavuga ko asebya umugabo we agamije kwinjiza amafaranga no gukomeza kuvugwa.
Jada ntiyemeranya nabavuga ko gutangaza byinshi ku rugo rwe ari ugusebya Will Smith
Mu magambo ye yagize ati: ''Ntabwo mbona ko ibyo ntangaza ku rugo rwanjye bigamije gusebya umugabo wanjye. Ni ukuri kwanjye, ese kuki bashigira kubyo basoma mu binyamakuru bakavuga ko musebya kandi igitabo gihari bagisoma bakabona ukuri kose.
Mu gitabo harimo byinshi byiza navuze kuri Will Smith ariko abataragisomye nibo bavuga gutyo naho abagisomye biboneye ukuri, mu myaka 26 tumaranye sindakora ikintu ngamije kumusebya''.
Yakomeje agira ati: ''Ntabwo ngambiriye kwinjiza amafaranga mubyo natangaje ku mubano wanjye na Will kandi sinamusebya kuko ibibi bye nanjye nibyo byanjye. Kumubeshyera mba nibeshyera ubwo rero urumva ko ntabikora. Ese kuki we iyo yasohoraga igitabo cye mu 2021 batigeze bavuga ko yashyize hanze amabanga yacu? cyangwa njye babivuga kuko ndi umugore?''
Avuga ko ibyo atangaza ari ubuzima bwe kandi ari uburenganzira bwe
Jada Pinkett Smith uri mu bakomeye muri Sinema i Hollywood yasoje avuga ko ibyo avugwaho byo gusebya umugabo we atari bishya kuko ngo ubwo yatangiraga ikiganiro cye 'The Red Table Talk' nabwo bavuze ko agikora agamije kumena amabanga y'umuryango we. Yavuze kandi ko ntakibazo abibonamo cyane ko ibyo avuga ari ubuzima bwe abifitiye uburenganzira.
TANGA IGITECYEREZO