RFL
Kigali

Ni buri ku wa 19 Ugushyingo ! Byinshi ku munsi mukuru wahariwe Ubwiherero

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:19/11/2023 12:08
0


Nubwo hakiri abantu batinya kuvuga ibirebana n’imisarane cyane cyane kubera ko ifatwa nk’ahantu h’umwanda, ku itariki ya 19 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga w’imisarane.



Hari ibintu byinshi bidahabwa agaciro kandi bifitiye akamaro gakomeye abaturage bose. Aho wavuga ubwiherero(umusarane) ntabwo abantu bakunze kubuvugaho byinshi  ndetse ikiganiro buvugwamo  gisa nk'aho gisekeje.

Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza ni ngombwa ko agira isuku kandi isuku ya mbere ni ukugira ubwiherero busukuye ku buryo butateza umwanda. Mu myaka ya cyera, abantu bambaraga neza ariko ugsanga nta bwiherero bafite kandi basa nk'abasirimu.

Nyuma yo kwigishwa ibyiza byo kugira ubwiherero  abantu bose bamaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko kubugira  akaba ariyo mpamvu usanga ingo nyinshi zibufite  gusa  ugasanga hamwe budasukuy.

Umunsi mukuru wahariwe Ubwiherero  watangiye mu mwaka wa 2001 utangijwe na Jack Sim gusa ariko ntiwahita wemezwa nk'umunsi mpuzamahanga kugera mu mwaka wa 2012 ubwo Umuryango w'Abibumbye wawemezaga nk'umunsi mpuzamahanga. 

Jack Sim, uwashinze umuryango mpuzamahanga w’Ubwiherero ( Organisation Mondiale des Toilettes) avuga ko kuba abantu batita ku biganiro birebana nabwo  yabo bitavuga ko batabukeneye kandi ikabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Mu mwaka wa 2012, Uyu mugabo yatangarije ikinyamakuru 20munites.fr ko 40% by’abatuye Isi batabona ubwiherero bukwiye naho ngo buri mwaka Miliyoni ebyiri z’abantu bapfa kubera indwara ziterwa n’umwanda wagombye kujugunywa mu  bwiherero.

Jack Sim avuga kandi ko kuva mu mwaka wa 2001 ubwo yashingaga uwo muryango, abantu benshi batifuzaga kuvuga ku birebana n’ubwiherero, ndetse ntibanabuhe agaciro aho umuntu yahitagamo kugura telefone yo munzu kuruta gushyiramo ubwiherero  busukuye, ariko ubu ngo mu mazu yiyubashye usangamo  ubwiherero bwiza ngo ni ikimenyetso cy’ubukire.

Kuba itariki ya 19 Ugushyingo yaragenewe kuzirikana ubwiherero  ngo byatumye abantu ku giti cyabo, ama Leta ndetse n’imiryango yigenga babukwirakwiza  ahantu yafasha ababukeneye ubu ngo umubare w’abantu batabubona   ukaba ugenda ugabanuka.

Kuri ubu abantu barenga m

Miliyari 4 na miliyoni 200 nta suku ihagije bafite ndetse bamwe muribo bakagorwa no kubona ubwiherero. Kubura ubwiherero ni zimwe mu mbogamizi abagore bahura nazo iyo bari ku rugendo kuko batashobora kubona aho kwiherera mu gihe baba bagiye kwihagarika cyangwa se gukora ibikomeye.

Nyamara nubwo abagore bagorwa cyane ugereranyije n'abagabo, ibura ry'ubwiherero  niryo ritera indwara nyinshi ziterwa n'umwanda cyane ko mu mwaka wa 2015 abantu 58% barwaye impiswi kubera amazi mabi bitewe n'ubuke bw'imisarani.

Uyu munsi wahujwe n'umunsi mukuru wo kwizihiza amazi ndetse n'uruhare rw'amazi mu isuku bigendanye n'imikoreshereze myiza y'ubwiherero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND