Mu karere ka Rusizi habereye impanuka y'imodoka yari itwaye inka 25 yerekezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abantu bane barapfa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahitwa mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi habereye impanuka y'imodoka yari itwaye inka yahitanye abantu batatu muri bane bari bayirimo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Purake RD 335 F yari itwaye inka muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, amakuru avuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Kadasumbwa bitewe nuko iyo modoka yacitse feri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kamembe Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko batatu bahise bapfa. Yanavuze ko iyo modoka yari itwaye inka 25, izarokotse ni 7 mu gihe 18 zapfuye.
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Rusizi
Amafoto: BTN TV
TANGA IGITECYEREZO