Asake na Olamide, abahanzi b'abanyempano bari bamaze igihe bafatanya cyane, batandukanye mu buryo bwihariye, bituma abakunzi babo bagera ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu.
Ibi byatangiye kugaragara nyuma y'uko Asake yakuraga Olamide mu bo akurikira ku mbuga nka Instagram na Twitter, ndetse na Olamide nawe agatangira guhindura imikoranire na Asake.
Asake, wamenyekanye cyane kubera indirimbo nka Organize, Lonely at the Top, na Sungba, yari umwe mu bahanzi bafashijwe na Olamide muri label ya YBNL, ikaba ari imwe mu ziri ku isonga muri Nigeria. Gusa, kuva mu mpera z'umwaka wa 2024, ibintu byahinduye isura, ndetse abakunzi b’umuziki bibajije impamvu y’iki kinyuranyo.
Hari abavuga ko impamvu ari amakimbirane y'uburenganzira ku ndirimbo cyangwa amasezerano y'ubufatanye, mu gihe abandi basanga ari ibibazo by’umwuga, aho buri umwe ashaka kubaka izina rye yifashishije umuziki wihariye.
Nubwo ibintu byahindutse, hari abakurikira umuziki wa Asake na Olamide batekereza ko bashobora kongera gufatanya mu bihe bizaza, ariko byose bishingiye ku miterere y’imikoranire yabo mu gihe kiri imbere.
Asake yatunguranye ku bucuti bwe na Olamide
Olamide ntagicana uwaka na Asake
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO