Robert Hart umuvandimwe w’umukinnyi wa filime Kevin Hart wagize uruhare no mu kwamamara kwe yatangajweho bimwe mu bikorwa by'intashyikirwa yakoze.
Kevin Hart umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri
Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba umunyarwenya ukundwa na benshi ku Isi, afite
umuvandimwe wamufashije gukabya inzozi ze utarigeze uvugwaho byinshi.
Umunyarwenya Kevin Hart udakunze kuvuga ku muryango
akomokamo, yamamaye mu buryo bugoye mu mwuga wa sinema ariko bamwe barimo mukuru
we Robert Hart bamufasha kugera ku byo yarotaga gukora nko gutambutsa urwenya.
Kevin Hart akunda mukuru we Robert Hart wagize uruhare runini mu iterambere rye
Benshi bakunze gutekereza ko nta muryango mugari
Kevin Hart afite bitewe no kutawuvugaho byinshi, nyamara hatangajwe mukuru we
Robert wazamuye ukuboko kwe agakora ku byifuzo bye birimo kwamamara byahoze mu
nzozi.
Robert Hart yavutse ari imfura mu muryango wa Nancy
Hart ndetse na Henry Witherspoon nyuma akurikirwa na Kevin Hart waje guhinduka ikimenyabose kubera sinema.
Nubwo bakuze ari inkurikirane basangiye akabisi n’agahiye
ndetse bafashanya muri byinshi byo mu muryango, gusa Robert ntiyakunze kwigaragaza
mu binyamakuru no kuvuga ku buzima bwe.
Kevin Hart wagize amahirwe yo kuvukana n’umuntu
umufasha, yatangaje ko yanyuzwe n’imbaraga Robert Hart mukuru we yagiye atakaza
amufasha, ndetse akamukunda urukundo rwa kivandimwe rwuzuye.
Mukuru wa Kevin Hart yahisemo kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwirinda gushyira hanze ubuzima bwe.
Ticker TV News itangaza ko, mukuru wa Hart akunze
kwitabira ibikorwa by’umuryango wa Kevin Hart, ariko kwivugaho no kwigaragaza
bikaba gake gashoboka.
Kevin Hart na mukuru we Robert Hart bavukiye ahitwa
Philadelphia. Ubwo se ubabyara yajyanwaga muri gereza Kevin Hart akiri umwana,
Robert afatanije na nyina Nancy bareze Kevin Hart arakura aba umugabo nkuko
ikinyamakuru People kibisobanura.
Kevin Hart wanyuzwe n’ibikorwa bya mukuru we yatangaje
uko yiyumva. Muri 2021 ubwo Robert Hart yuzuzaga imyaka 50, Kevin Hart yanditse
ati “Isabukuru nziza muvandi! Warakoze gufata inshingano yo kumfasha. Urukundo
rwawe n’ubufasha wampaye byangejeje ku nzozi mpinduka ukomeye”.
Ifoto igaragaza Robert Hart na Kevin Hart bishimira ubuvandimwe bwabo basohokanye ku mazi
Bakuriye mu buzima bugoye ariko bakurira mu rukundo bafashanya, bubaka izina rya Kevin
Kevin Hart umunyarwenya w'umunyamerika ategerejwe muri filime " Lift"
TANGA IGITECYEREZO